bwiza.com
Ahabanza » Twitter: Umunyarwenya yatangiye gukumira abamuhase ibibazo ku bw’ibyo yavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru Imyidagaduro

Twitter: Umunyarwenya yatangiye gukumira abamuhase ibibazo ku bw’ibyo yavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyarwenya, Patrick Salvado Idringi yatangiye gukumira (blocking) abamuhase ibibazo ku bwo gukoresha  Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwenya.

Iki kintu benshi mu Banyarwanda bakoresha Twitter bagaragaje ko batacyishimiye, bamwe basabye uyu mugabo gusaba imbabazi ku muryango nyarwanda.

Ibi Salvado yabiteye utwatsi avuga ko nta kosa yakoze abona ryatuma asaba imbabazi. Yifashishije Twitter, yavuze ko abashaka ko asaba imbabazi amaso azahera mu kirere kuko ngo bumvise nabi icyo yashakaga kuvuga.

Inkuru bifitanye isano:  https://bwiza.com/2019/10/01/haribazwa-icyihishe-inyuma-yamagambo-yumunyarwenya-salvador-yafashwe-nkayibasira-u-rwanda/

https://bwiza.com/2019/10/02/uganda-umunyarwenya-avuga-ko-adateze-gusaba-imbabazi-ku-byo-yavuze-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Kuri ubu, bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ko yatangiye ku bakumira, ingingo bafata nk’ubugwari bwa muntu bwo kutirengera ingaruka mbi z’ibikorwa bye.

Uwitwa Edwin Musoni wakumiriwe, yagize ati “ Ikigwari, umunyantege nke, injiji. Upfobya jenoside, yatinye igitutu yahunze.”

Salvado ni umunyarwenya uzwi mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse hari na bimwe mu bitaramo bye byagiye bibera mu Rwanda.

Yari aherutse kubwirwa ko yasaba imbabazi kuko iyo jenoside we yafashe nka kimwe mu byasetsa abantu, yatikiriyemo Abatutsi basaga miliyoni mu minsi ijana.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com