bwiza.com
Ahabanza » Amakosa akorwa n’abahesha b’inkiko atesha agaciro ibyo bize- Minisitiri Busingye
Amakuru Ubutabera

Amakosa akorwa n’abahesha b’inkiko atesha agaciro ibyo bize- Minisitiri Busingye

Mu Rwanda hamaze kuba abahesha b’inkiko b’umwuga barenga 500, nyuma y’uko kuwa kane harahiye abandi 50. Abo bose basabwa gukorana ubunyangamugayo nubwo nta shuri ribwigisha, nyamara iyo bubuze bagakora amakosa n’ibyo bize biba bitaye agaciro.

Mu muhango wo kurahiza abahesha b’inkiko bashya wabereye ku rukiko rw’ikirenga, Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko, Sebera Nyunga yagarutse ku bunyangamugayo. Ati, “nta kaminuza ibwigisha, ahubwo buratozwa”, maze abasaba ubushishozi no kwirinda gutandukira.

Naho Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yungamo ati, “ nta mashuri yigisha kuba inyangamugayo, ariko iyo utabufite na dipolome zawe zita agaciro”.

Amwe mu makosa akunze kugaragara ku bahesha b’inkiko baba ab’umwuga n’abatari ab’umwuga agarukwaho na Min. Busingye arimo:

  • Kwakira ubwishyu bw’abakiliya babo ntibabugeze kubo bugenewe.

Mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo higeze kuvugwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari wishyurije umuturage, arangije ntiyamushyikiriza ubwishyu biteza amakimbirane.

Ibi byatumye uwagombaga kwishyurwa akoresha ingufu, birangira Gitifu agwatirije Televiziyo ye ku wundi muturage wari umugurije.

Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Nkungu naho havugwa umuhesha w’inkiko wishyurije abaturage amafaranga ajyanye n’urubanza batsinze, nyamara akomeza kubasiragiza yanga kuyabaha, ku buryo nabwo byabasabye kujya kumurega mu nkiko.

  • Kutabashyikiriza inyandiko bakwiye guhabwa
  • Gushakira indonke mu gutesha agaciro imitungo igurishwa mu cyamunara

Mu Rwanda hakunze kuvugwa abahesha b’inkiko bagambana n’abakomisiyoneri ndetse n’abakozi b’amabanki, maze bagatesha agaciro umutungo utezwa cyamunara.

Ibi byakunze kugarukwaho mu nama nyinshi ziyobowe na Ministeri y’ubutabera, yihanangiriza abo bahesha b’inkiko. Akagambane kabaga hagati y’ugura n’abakomisiyoneri, akishyura nyir’umutungo amafaranga make, andi akagabanwa n’umuhesha w’inkiko na komisiyoneri.

  • Kudashishoza n’ibindi bikorwa n’imyitwarire igayitse

Uku kudashishoza akenshi bigaragarira mu bikorwa bihubukiwe, hakarangizwa urubanza rwajuririwe, gutesha agaciro imitungo no kutubahiriza inzira zemewe n’amategeko mu kurangiza imanza.

Mu Rwanda hari ibyiciro by’abahesha b’inkiko bibiri: Abahesha b’inkiko b’umwuga, n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.

Aba barimo abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Utugari, Imirenge n’Uturere ndetse n’abandi bo mu bigo bya Leta, Itegeko rigenera ubwo bubasha.

Gutanga ubutabera byanze bikunze

Mu butumwa bwa Min. Busingye, avuka ko Amakosa y’abahesha b’inkiko yanduza isura y’igihugu. Ati, “Hari bamwe mu babatanze kwinjira muri uyu mwuga bagaragaweho n’amakosa ndetse n’ibyaha bitandukanye, ibyo bikanduza isura nziza u Rwanda n’Abanyarwanda bari biteze ku murimo mwiza mumaze kurahirira. Mwe rero twizeye neza ko muzaba intangarugero mu kunoza neza uyu murimo”.

Ashimangira ko uyu murimo ufite uruhare runini mu itangwa ry’ubutabera, kuko ntawavuga ko ubutabera bwatanzwe mu gihe imanza n’izindi nyandikompesha bitashyizwe mu bikorwa neza kandi mu gihe gito.

Ati, “Mufite inshingano rero ikomeye, yo gutanga ubutabera byanze bikunze, n’ubwo haba hari utabishaka, kandi nimubikora neza, muzaba mugaragaje uruhare rwanyu mu gukomeza kubaka igihugu kigendera ku mategeko”.

Mu ndahiro y’abahesha b’inkiko biyemeza “kubahiriza itegeko nshinga, gukurikiza amategeko; gukora umurimo mu cyubahiro, umutima nama, ubwigende n’ubumuntu”.

Banongeraho “kutazaca ukubiri n’icyubahiro gikwiye inkiko n’inzego za Leta”.

Izindi wakunda

Bwiza.com