bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Impaka ni zose muri CNDD-FDD, ntibavuga rumwe ku mukandida uzasimbura Nkurunziza
Amakuru Politiki

Burundi: Impaka ni zose muri CNDD-FDD, ntibavuga rumwe ku mukandida uzasimbura Nkurunziza

?????????????????????????????????????????????????????????

Nyuma y’aho Perezida Nkurunziza w’u Burundi atangarije ko ataziyamamaza mu matora yo mu mwaka wa 2020 y’umukuru w’igihugu, amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko bose batarimo guhuriza ku mukandida uziyamamaza ahagarariye iri shyaka.

Mu matora yabaye kuva mu mwaka wa 2005, Nkurunziza niwe wahagarariraga iri shyaka kandi akanatsinda amatora, none ubu aho avugiye ko atazongera kwiyamamaza ibikomerezwa muri iri shyaka bose ntibabivugaho rumwe ngo hagaragazwe uzarihagararira.

Ikinyamakuru UBM News, gitangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize habaye inama ya CNDD-FDD, ni inama yabereye i Ngozi, hagaragazwa amazina y’ibihangange babona byavamo umwe wasimbura Nkurunziza, gusa ngo iyi nama yarangiye ntacyo banzuye kubera ko abari bayitumiwemo batahuzaga.

N’ubwo bimeze gutya, biteganijwe ko bigomba kuzagera mu kwezi kwa Gatanu umwaka utaha, iri shyaka riri ku butegetsi ryarashyize hanze umukandida uzarihagararira agahangana n’abandi bazaturuka mu yandi mashyaka.

Umwe mu bari muri iyo nama utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze hari ibice bitatu bitarimo guhuza, kimwe ni igishyigikiye ko Nkurunziza yasimburwa n’umugore we, Denise Nkurunziza, ikindi kigashyira imbere, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri shyaka, Ndayishimiye Evariste, naho abandi bagashyigikira Minisitiri w’umutekano, Alain Guillaume Bunyoni.

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano, Batanu barimo na Denise Nkurunziza baranugwanugwa 

Izindi wakunda

Bwiza.com