bwiza.com
Ahabanza » Byinshi kuri Habumukiza, umudivantisite wangaga gukora ikizamini ku isabato, ariko agatera kuri uwo munsi
Amakuru Amatorero

Byinshi kuri Habumukiza, umudivantisite wangaga gukora ikizamini ku isabato, ariko agatera kuri uwo munsi

Uwitwa Theonste Habumukiza ari muri batanu bafashwe mpiri nyuma y’igitero mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 6 Ukwakira 2019 , Habumukiza yavuze ko atuye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugengabari, Akagari ka Kiribata, Umudugudu wa Bushyimbo.

Yavuze ko yize  ikiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 (UR) mu Ishami ry’Imiyiborere mu Bucuruzi (Business Administration).

Avuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ngo yakomereje muri Kaminuza ya Makerere iri muri Uganda, ubwo yari ayimazemo amezi atandatu, yahuye n’uwo yita umukire maze amubwira ko amufitiye akazi gahemba neza. Aka kazi kari ako gucuruza amabuye y’agaciro aturutse muri Walikale muri Congo-Kinshasa.

Wa mukire ngo yajyanye Habumukiza muri Congo yisanga ari muri FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bwiza.com yegereye bamwe mu bamuzi by’umwihariko abigaga inyuma ye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) i Gikondo.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko azi Twagirumukiza acuruza mituyu (Me2U) muri UR i Gikondo.

Ati “  Uyu mutipe ndamuzi yize i Gikondo. Yacuruje amayinite muri ‘small Audi’ nyuma ajya mu gisekerite. Ari mu bantu barangije mu 2016.”

Yavuze ko ubwo Habumukiza yavaga mu gisekirite, yahise aburirwa irengero, ngo ntawamenye iyo yagiye.

Bwiza.com yamubajije niba yaba yarigeze amwumvana ibitekerezo birwanya Leta ku buryo kujya muri FDLR nta gitangaza kirimo, agira ati “ Sinamenya kuko ntabyo nigeze mwumvana. Ibyo mbisubije nta kimenyetso nabibonera. Njye mvuga ibyo mfitiye ikimenyetso.”

Habumukiza yari umuyobozi mu badivantiste b’umunsi wa Karindwi ubwo yigaga muri UR

Theoneste Habumukiza  yagaragajwe n’abamuzi kuri Kaminuza y’u Rwanda nk’umudivantisiti w’umunsi wa karindwi wabonwaga nk’umukirisitu wo ku ruhembe rw’imbere kuko ngo yari umuyobozi mu muryango w’abanyeshuri biganaga.

Ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bagiye bagaragaza ko batunguwe no kuba umukirisitu w’umudive yubaha isabato cyane ariko Habumukiza we akaba ari bwo yagabye igitero kigahitana 14, abandi bagakomereka.

Kambanda Noel kuri Twitter ati “  Yari umwe mu bayobozi mu itsinda ry’abadive. Ariko ku isabato ntiyashoboraga no gukora isuzuma ariko  we na bagenzi be, bateye ku isabato bica abaturage 14.”

Mu kwemera kw’abadivantisiti ni uko iyo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba iyo zigeze, isabato iba yatangiye. Igitero cya Habumukiza na bagenzi be cyo cyagabwe saa yine z’ijoro.

Kuri ubu uyu Habumukiza na bagenzi be bane bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

 

 

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

bigabo 08/10/2019 10:41 am at 10:41 am

Igihugu kitica imbwa cyorora imisega nkaba murabafunga mubagaburire umutungo w’igihugu bataruhiye

Subiza
Mbabazi 08/10/2019 3:12 pm at 3:12 pm

Mwiriwe rwose tugye tuvuga ibintu uko biri, uyu Habumukiza ndamuzi twariganye muri UR-CBE gikondo campus, ntabwo yigeze aba mu badive ntanubwo washoboraga kumenya idini rye kuko yagaragaraga nkumupagani, nibyo taciturn me2u, aba insecurity nyuma aza gukora muri radiant kuko yize insurance niyo makuruye mperuka. Ariko muri rusange ntabwo yari ashobotse yakundaga kwimenyekanisha rimwe na rimwe ukaba wagirango hari ikyo abura mu mute, ariko mwishuri yaratsindaga Kyane, rwose sindi umudive ariko mureke kumutwerera abadive.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com