bwiza.com
Ahabanza » Ese Perezida Tshisekedi yaba agiye no guhuza u Rwanda n’u Burundi?
Amakuru Featured Politiki

Ese Perezida Tshisekedi yaba agiye no guhuza u Rwanda n’u Burundi?

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 8 Ukwakira 2019, Perezida Pierre Nkurunziza na Paul Kagame bahurira i Bukavu muri DR Congo mu gufungura ‘laboratoire’ y’ubuhinzi ikomeye muri Afurika, aba bayobozi bombi baheruka guhura mu myaka ine ishize.

Bamwe mu bayobozi muri Congo batangaje ko ku rutonde rw’abashyitsi bakuru bari bujye gufungura iyi ‘laboratoire’ harimo Perezida w’u Burundi, uw’u Rwanda, n’uwa DR Congo, Félix Tshisekedi.

Harimo kandi Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa DR Congo, Olusegun Obasanjo wayoboraga Nigeria na Akinwumi Adesina uyobora banki nyafurika itsura amajyambere.

Bityo benshi bakaba bategereje ko aba bakuru b’u Rwanda n’u Burundi bagirana ibiganiro byihariye nyuma y’imyaka igera kuri ine batabonana.

Leta y’u Burundi n’u Rwanda zibanye nabi kuva mu 2015 ubwo habaga igerageza rya ‘coup d’état’ mu Burundi, Leta ya Bujumbura bwashinje iya Kigali uruhare muri uwo mugambi wo guhirika Nkurunziza.

U Rwanda rwahakanye kuba inyuma y’uwo mugambi waburijwemo.

Bamwe mu bagize uruhare muri iyi ‘coup d’état’ yaburijwemo bahungiye mu Rwanda, kimwe n’Abarundi ibihumbi amagana bahunze imvururu zakurikiyeho.

Ba Perezida Nkurunziza na Kagame baheruka kubonana tariki 13 y’ukwezi kwa kane 2015 i Butare mu majyepfo y’u Rwanda, bivugwa ko Nkurunziza yari yagiye kugisha inama Kagame.

U Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi zigera ku 4,000 z’Abarundi bahungaga imvururu n’urugomo, hashize ukwezi kumwe iyi ‘coup d’état’ nibwo yageragejwe.

Nyuma yabwo abayobozi b’ibihugu byombi babanye nabi, ku ruhande rw’u Burundi babujije abaturage kugira ibicuruzwa bongera kohereza mu Rwanda.

Abanyarwanda bamwe nabo ntibakijya mu Burundi nka mbere.

Imipaka ya Bugarama, Kanyaru Haut, Kanyaru Bas na Nemba nticyakira urujya n’uruza rw’Abarundi n’Abanyarwanda nka mbere.

Imiryango imwe yashyingiranye cyangwa ifitanye amasano muri za ‘communes’ Kabarore, Busiga, Mwumba, Marangara na Ntega ubu ntikibana nka mbere n’abayo bo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda.

Mu minsi ishize Perezida Tshisekedi wa Congo ndetse na Perezida wa Angola, João Lourenço, bagize uruhare mu kunga u Rwanda na Uganda, abakuru b’ibi bihugu bashyize umukono ku masezerano agamije kuzahura umubano (Rwanda & Uganda), ubu impande zombi zikaba ziri mu biganiro hanozwa ingingo zikubiye muri ayo masezerano.

Kugeza ubu benshi bakaba bahanze amaso Tshisekedi ngo barebe ko n’aba baturanyi yabunga bakongera gushyikirana nyuma y’iyi myaka yari ishize batabanye neza.

Abakurikira BBC kuri Facebook bagaragaje ko bishimiye guhura kwa Madamu Jeannette Kagame na Madamu Denise Nkurunziza i New York mu kwezi gushize mu nama y’abagore b’abategetsi b’ibihugu.

Abadukurikira batanze ibitekerezo binyuranye birimo ko bifuza ko byaba byiza aba bagore “babaye baganiriye ku guhuza abagabo babo” kugira ngo bashyire ku ruhande ibibatanya, Abanyarwanda n’Abarundi bongere babane neza.

Jean Bosco Sebishyimbo, umwe mu bategetsi mu burasirazuba bwa Congo, yaraye abwiye BBC ko muri aka gace hari imitwe myinshi y’inyeshyamba z’Abarundi n’iz’Abanyarwanda babangamiye umutekano w’aka karere.

Iyi mitwe iri mu bitera urwikekwe hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Callixte Nsabimana, wari umuvugizi w’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witwa FLN uzwi nka Sankara uherutse gufatwa, mu rukiko yavuze ko uyu mutwe wabonye ubufasha buva ku Burundi.

Leta y’u Burundi ivuga ko imwe mu mitwe y’inyeshyamba z’Abarundi irwanira muri Kivu y’Epfo ishyigikiwe na leta y’u Rwanda.

Bwana Sebishyimbo yabwiye BBC ko ubu hashyizweho komisiyo ihuriwemo n’ibihugu by’u Burundi, DR Congo n’u Rwanda mu kurangiza ikibazo cy’iyi mitwe.

Bwana Sebishyimbo avuga ko abategetsi b’ibi bihugu nibamara guhura uyu munsi ku wa kabiri bafungura ‘laboratoire’ y’ubuhinzi, bazanahura n’iriya komisiyo biga ku mutekano w’ibi bihugu.

Byinshi byitezwe kuva ku nama y’iyi komisiyo y’umutekano y’ibi bihugu bitatu kurusha mu gufungura ‘laboratoire’ ikomeye mu by’ubuhinzi.

Inzobere zinyuranye mu bya politiki n’ubutegetsi zivuga ko mu biganiro ariho haboneka amahoro kurusha mu ntambara.

Izindi wakunda

Bwiza.com