bwiza.com
Ahabanza » Kapiteni wa Tanzania yasabye gukurwa mu bakinnyi bazahura n’u Rwanda
Amakuru Imikino

Kapiteni wa Tanzania yasabye gukurwa mu bakinnyi bazahura n’u Rwanda

Kapiteni wa Tanzania, Mbwana Samatta yasabye ko yakurwa ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Taifa Stars) bazacakirana n’ iy’u Rwanda kuwa 14 Ukwakira 2019 mu mukino wa gicuti.

Umutoza wa Taifa Stars, Umurundi  Etienne Ndayiragije yatangarije Daily News ko Mbwana Samatta ukinira Genk yo mu Bubiligi, ari we wasabye ko atashyirwa ku rutonde.

Ati “ Samatta yasabye ko atashyirwa ku rutonde kuko atarakira neza. Niba mwibuka neza, yavunitse ubwo twakinaga n’Uburundi, kugeza ubu ntarakira neza.”

Mbwana Samatta ni umwe mu bakinnyi Tanzania iri kugenderaho muri iki gihe. Amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi beza Afurika y’Iburasirazuba ifite muri ruhago.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com