bwiza.com
Ahabanza » U Rwanda ruvuga ko Umunyamerika  wirukanwe  ku butaka bwarwo yari amaze kurengera
Amakuru Politiki

U Rwanda ruvuga ko Umunyamerika  wirukanwe  ku butaka bwarwo yari amaze kurengera

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Olivier Nduhungirehe atangaza ko kwirukana Umunyamerika, Gregg Schoof ari ibintu byari bimaze igihe byitezwe kuko ngo yari amaze kurengera.

Pasiteri Schoof wari nyiri Radiyo Amazing Grace yatawe muri yombi kuwa 7 Ukwakira nyuma yoherezwa iwabo.

Nduhungirehe avuga ko Schoof yasuzuguye ibyemezo by’urukiko ndetse n’iby’izindi nzego.

Ati “ Byabayeho ko ubuyobozi, ibigo n’ubucamanza bamufasha gukemura ikibazo cye ariko ntiyumva ahubwo akomeza gukora ibyo ashaka harimo no gutsimbarara ku butumwa bwatambukijwe kuri radiyo ye butesha agaciro abagore.”

Nduhungirehe yavuze ko byari bimaze gukabya.

Ati “ Byari bimaze kugera aho bitakwihanganirwa, bikabije ku buryo nta yandi mahitamo atari ukumwirukana ku butaka bw’u Rwanda. Yarengaga ku mategeko, gukora inama zitemewe, gushaka kwangisha abaturage Leta. Ni muri urwo rwego yajyanwe iwabo ahagana n’ijoro saa sita.”

Nduhungirehe yemeje ko ibikorwa bya Schoof byari byarenze umurongo, ko nta kindi cyari gisigaye uretse kumwohereza iwabo. Avuga ko igihugu gifite uburenganzira bwo kwirukana umunyamahanga ku butaka bwacyo ndetse ntazongere gukandagiza akarenge ku butaka bwacyo keretse igihe ibihano byakuweho.

Yavuze ko ambasade ya Amerika mu Rwanda izamenyeshwa iby’iri yirukanwa rya Schoof.

Imitungo y’uyu mugabo izakurikiranwa n’abanyamategeko be cyangwa abamuhagarariye.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com