bwiza.com
Ahabanza » Umuyobozi wa Radiyo Ubuntu Butangaje wari wafashwe yoherejwe iwabo
Amakuru

Umuyobozi wa Radiyo Ubuntu Butangaje wari wafashwe yoherejwe iwabo

Pasiteri Gregg Brian  Schoof, umuyobozi wa Radio Amazing Grace (Radio Ubuntu Butangaje) yafunzwe mu Rwanda, nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi i Kigali ejo kuwa 7 Ukwakira, yahise yoherezwa iwabo muri Amerika.

Bwana Schoof yafashwe na polisi ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru gihita kiburizwamo, gusa yari amaze guha abanyamakuru itangazo rikubiyemo ibyo yashakaga kubabwira.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda yatangaje ko uyu mugabo yari “umwimukira utifuzwa” nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New Times.

Iki kinyamakuru kivuga ko iki kigo cyemeza ko uyu munyamerika atari abangamiye amategeko y’u Rwanda gusa kuko yari yaranimwe uruhushya rumwemerera gukomeza gukorera mu Rwanda.

Mu kwezi kwa Gicurasi avuye mu rukiko Bwana Schoof yavuze ko “ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukwiye kurindwa mu Rwanda nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga ryarwo”.

Radio ye yafunzwe nyuma y’uko inkiko zihamije ko yavugiweho amagambo y’ivangura kandi atesha agaciro umugore mu kwezi kwa Mutarama 2018.

Bwana Schoof kuwa 7 Ukwakira yabwiye abanyamakuru ko yari yarajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye ariko hari hashize amezi atatu atabona igisubizo.

New Times isubiramo amagambo ya Regis Gatarayiha avuga ko Bwana Schoof “uburenganzira bwe bwo gukorera mu Rwanda bwarangiye mu kwezi kwa karindwi 2019”.

Ko “yagiye mu bikorwa bibangamira ituze rusange ubwo yariho yitegura kuva mu Rwanda bigatuma ahita yoherezwa iwabo”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Modeste Mbabazi ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2019, yari yavuze ko Gregg ari mu maboko y’uru rwego, ko n’iperereza ryatangiye.

Haribazwa niba niba ryahise rirangira, uwakekwagaho ibyaha agahita yoherezwa iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izindi wakunda

Bwiza.com