bwiza.com
Ahabanza » Albert Nabonibo wigambye kuba umutinganyi yirukanwe ku kazi
Amakuru mu Rwanda

Albert Nabonibo wigambye kuba umutinganyi yirukanwe ku kazi

Albert Nabonibo, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo kwiyemerera ko ari umutinganyi avuga ko kubera ibyo yategetswe gusezera aho yakoraga nk’umucungamari.

Mu mpera y’ukwezi kwa munani yabwiye BBC ko azi neza ko abenshi babyakira nabi ariko ko atagishoboye gukomeza guceceka no guhisha uwo ari we.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ko “igihugu kizamurengera”.

Bwana Nabonibo utuye i Kigali yakoreraga kompanyi yigenga nk’umucungamari, avuga ko inkuru imaze gutangazwa yageze no ku kazi ndetse no ku bayobozi be.

Nabonibo avuga ko bamutegetse kwegura ku kazi ke, bamusezerera tariki 19 y’ukwezi gushize kwa cyenda.

Ati: “Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuva babonye iriya nkuru bamwe batangiye kutanyiyumvamo, boss we ntabwo yabyakiriye arampagarika.

“Ubu ndi mu rugo kuko nategetswe kwegura kugira ngo bizagaragare ko ari jyewe weguye ku bushake”.

Bwana Nabonibo avuga ko umukozi yisanga nta mahitamo afite iyo umukoresha wigenga amutegetse kwegura.

Avuga ko iyo utabikoze akwirukana ukajyana amateka (record) mabi ko wirukanywe ku kazi kakunaniye cyangwa ikindi, ukaba utabona akazi n’ahandi.

Nabonibo avuga ko bamaze kumuhagarika yagize akababaro gakomeye, atekereza kukageza kuri Bwana Olivier Nduhungirehe kuko yari yabonye yanditse kuri Twitter abona ko amwitayeho.

Ati: “Twarandikiranye kuko atari ari mu gihugu, nubwo n’ubu ntacyo baramfashaho ariko narabimubwiye arabizi”.

Madamu Madeleine Nirere, umuyobozi wa komisiyo iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yabwiye BBC ko ikibazo cya Albert Nabonibo ntacyo iyi komisiyo izi, nta n’icyo barakira kimeze gutyo.

Madamu Nirere avuga ariko ko amategeko y’u Rwanda asobanutse mu kurengera uburenganzira bwe.

Bwana Nabonibo avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bahari kandi benshi mu Rwanda.

Izindi wakunda

Bwiza.com