bwiza.com
Ahabanza » Guv. Munyantwari avuga ko ibyakozwe na Habumukiza wari mu bagabye igitero mu Kinigi birimo imizimu
Amakuru Politiki

Guv. Munyantwari avuga ko ibyakozwe na Habumukiza wari mu bagabye igitero mu Kinigi birimo imizimu

Guverineri w’Intara y’Iburangerazuba, Alphonse Munyantwari avuga ko bigoye kwiyumvisha uburyo umuntu Leta yishyuriye ishuri, akaba intiti yaba ari mu baza imbere mu kuyigabaho ibitero.

Uwitwa Theonste Habumukiza ari muri batanu bafashwe mpiri nyuma y’igitero mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 6 Ukwakira 2019 , Habumukiza yavuze ko atuye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugengabari, Akagari ka Kiribata, Umudugudu wa Bushyimbo.

Yavuze ko yize ikiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016 (UR) mu Ishami ry’Imiyiborere mu Bucuruzi (Business Administration).

Si ibyo gusa kuko Habumukiza ngo yakomereje muri Kaminuza ya Makerere iri muri Uganda mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza n’ubwo yaje kubireka akajya mu nyeshyamba za RUD-Urunana.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana na Bugeshi yo mu Karere ka Rubavu, Guverineri Munyantwari asa n’uvuga kuri iyi mikorere, yavuze ko bigoye kubyiyumvisha.

Ati “ Ni imizimu ibagendamo ntabwo wakwiyumvisha ukuntu umuntu arihirwa amashuri na leta hanyuma akayitura kuyigabaho igitero yica abaturage. “

Yakomeje agira ati “ Nta gisobanuro wabona kubona umuntu ari mu mashyamba iyo arwanya leta ifasha umugore we n’abana.’’

Bimenyerewe ko benshi mu biga muri Kaminuza y’u Rwanda baba barahawe inguzanyo na Leta ndetse bagahabwa  amafaranga n’ibihumbi 35 buri kwezi byo kubatunga (ubwo Habumukiza yigaga hatangagwa Frw 25,000). Iyi ni ingo Munyantwari asanga ikwiriye gutuma Leta yiturwa ineza.

Si Munyantwari gusa wagaragaje ko yatunguwe n’amahitamo ya Habumukiza, kuko bamwe mu batanze ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko bidakwiriye. Bagaruka ku bihano bitegereje uyu musore kandi yakabaye ari mu mbaraga z’igihugu, zicyubaka aho kugisenya.

Kuri ubu  Habumukiza ategereje kigezwa imbere y’ubutabera ngo akurikiranweho ibyaha ubushinjacyaha butaratangaza.

 

 

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Rwanda 09/10/2019 2:07 pm at 2:07 pm

Nikigoryi gusa naje gusanga bamwe mubaturage bo mu majyaruguru baracyafite akantu katari keza ko gupinga. Uzaganire nabo mwiherereye ntacyo bikanga uzatangazwa nibiri mu mitima yabo!!! Nyine nibyo bituye leta … Sinkaba Banyamurenge twahaye imirimo uzaganire nabo uzumva akabarimo nkuko ntawatekereza ko bashyigikira Igasambo Kayumba Nyamwasa. Inyuturano y’umukiga n’ikigazo … Naho inyuturano y’umunyamurenge numurengwe . I love Rwanda.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com