bwiza.com
Ahabanza » Kigali: Mu mezi atatu, umudugudu watujwemo imiryango 50 watangiye gusenyuka
Amakuru Politiki

Kigali: Mu mezi atatu, umudugudu watujwemo imiryango 50 watangiye gusenyuka

Abatujwe mu mudugudu  wa Makaga,  mu kagari ka Rwesero, Umurenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko bafite impungenge z’inzu bamaze amezi atatu batujwemo ko zishobora kubagwira.

Bavuga ko batujwe mu nzu zubatswe nabi akaba ariyo mpamvu zitangiye kugaragaza ibimenyetso ko zitazaramba.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko bagiye koherezayo abashinzwe iby’imyubakire, basanga ari byo, rwiyemezamirimo wayubatse agakemura icyo kibazo.

Umwe mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Makaga, yerekanye uburyo inzu bamazemo amezi atatu zatangiye kuvunguka no kwiyasa.

Ati “Ntabwo iyi ngiyi ari isima ihagije, ni itaka nyataka niyo mpamvu byavungutse kigacukuka”.

Ni imiryango 50 yiganjemo abakuze n’abafite ubumuga, bavanywe hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyarugenge.

Usibye kwiyasa no kuvunguka kw’amatafari, ngo izi nzu zininjiramo amazi ku buryo amatafari yatangiye kujenga, ibintu bishobora gutuma zisenyuka vuba.

Utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati “Impungenge dufite ni aya mazu turimo atujuje ubuziranenge. Amazu tumazemo amezi atatu akaba yaratangiye kwiyasa no kumanuka kw’amatafari, amazi yinjiramo amatafari yajunditse amazi atangiye kuvunguka. Ubwo se urumva atazatugwa hejuru”?

Undi yunzemo ati “Izi nzu zarasondetswe rwose! Kuko inzu twatashye ku itariki ya 21 z’ukwa gatandatu uyu mwaka, ubu akaba yaragiye yiyasa, hakagira n’ibimanuka. Iyi mvura iri kugwa gutya, urabona izasiga itayasenye? Twakorerwa ubuvugizi rwose ubuyobozi bugasubiramo aya mazu, kuko ni igihombo kubona amazu yubakwa n’amafaranga menshi nyamara icyo bayubakiye ntikigerweho bikaba impfabusa”.

Ni ikibazo Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyarugenge Nsabimana Vedaste atemera neza . Yatangarije Radiotv Flash ko nta kuntu yaba yatangiye gusenyuka, gusa akavuga ko izi nzu zikiri mu nshingano za rwiyemezamirimo, basanze aribyo yasabwa kubikosora.

Ati “Ibyo byo abashinzwe iby’imyubakire babireba, kuko inzu yubakishije amatafari ahiye ikaba ikomeye, iracyari no muri garanti kuri rwiyemezamirimo wayubatse. Niba hari ibitameze neza byakosorwa, ariko kuvuga ko zubatswe nabi ntabwo mbizi neza(I am not sure) ariko abashinzwe iby’imyubakire babireba bigakosorwa”.

Kuba imiryango 50 ituye muri uyu mudugudu abenshi ari abafite ubumuga hamwe n’abageze mu zabukuru, ngo nta yandi mikoro bafite yo gusana izo nzu.

Inzu zatangiye kwiyasa muri ubu buryo

Izindi wakunda

Bwiza.com