bwiza.com
Ahabanza » Ntunsembure-Hillary Clinton asubiza Trump
Amakuru Politiki

Ntunsembure-Hillary Clinton asubiza Trump

Hillary Clinton wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza mu 2013, akanaba ari umufasha wa Bill Clinton wabaye Perezida w’iki gihugu wa 42, yabujije Donald Trump kumusembura nyuma y’amagambo yatangaje ajyanye no kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ubu butumwa Hillary Clinton yabutangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa kabiri tariki ya  8 Ukwakira, asubiza Donald Trump ukunze gukoresha uru rubuga yibasira abanyapolitiki n’ibitangazamakuru.

” Ntunsembure. Kora akazi kawe.” Hillary.

Amagambo ya Trump yasembuye Hillary Clinton yagiraga ati: ” Ndatekereza Hillary Clinton w’inshyanutsi y’umunyabyaha yahatana mu matora kugira ngo yibe  amajwi.”

Trump yongeyeho ko Hillary yahatana mu matora ari uko abanje gusobanura ibyaha bye bikomeye harimo n’uburyo ndetse n’impamvu yahanaguye ‘E-mails’ 33,000 ubwo yahamagarwaga n’urukiko.

Mu muri Werurwe ni bwo Hillary Clinton yabwiye CNN ko ataziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora azaba mu 2020, yongeraho ko n’ubwo bizagenda bitya atazareka kuvuga uko yumva ibintu.

” Ntabwo nziyamamaza ariko nzakomeza gukora no guhagarara ku cyo nemera.” Hillary Clinton.

Donald Trump ni Perezida w’Amerika wa 45 wagiyeho asimbuye Barack Obama wari umazeho manda ebyiri, Ari mu bazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora azaba mu 2020. Azaba ahatanye n’abarimo Senateri Elizabeth Warren witezweho guhatana bikomeye ndetse na John Delaney.

We na Hillary Clinton bahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2016, birangira Trump wahabwaga amahirwe make n’isi yose ayatsinze.

Izindi wakunda

Bwiza.com