bwiza.com
Ahabanza » Turifuza kongera kumubona- Umugore wa Ben Rutabana avugana ikiniga
Amakuru Politiki

Turifuza kongera kumubona- Umugore wa Ben Rutabana avugana ikiniga

Diane Rutabana ni umugore wa Ben Rutabana, avuga ko akeka ko yafatiwe muri Uganda ubwo yari yagiriye uruzinduko mu Burasirazuba bwa Afurika, by’umwihariko nk’umuryango we ngo bakaba bifuza kongera kumubona.

Uyu mugore avuga ko ava mu rugo, yari yamutangarije ko afitanye ikibazo na muramu we, Kayumba Nyamwasa, ariko kikaba cyarageze no mu bandi banyamuryango bahuriye mu ihuriro Nyarwanda rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Akeka ko yaba yarafatiwe muri Uganda, ati “Hakomeje kubaho umwuka mubi, urugero nabaha ni nk’abantu baherutse kuva ku rugendo baza bavuga ko amakuru avugwa ari uko Ben ngo naramuka asubiye Uganda azafungwa, abo ni abantu bo muri RNC babivuze ntabwo babivuze mu ibanga”.

VOA imubaza ku bibazo yaba yari afitanye na Kayumba Nyamwasa, yasubije agira ati “Ibibazo ntekereza ko bishobora guturuka kuri uwo muramu we nyine kuko niwe wari ufitanye ibibazo bikomeye na Ben byo kutavuga rumwe na we mu bibazo bimwe na bimwe byo mu ihuriro, rero ikibazo ntabwo cyagumye hagati yabo byagiye bijya no mu bandi bantu, mu ihuriro”.

Uyu mugore uvugana agahinda kubera ibura ry’umugabo we Ben, avuga ko ibisubizo ahabwa n’abo muri RNC bimutera urujijo ntamenye ukuri kw’aho umugabo we ari, akifuza kongera kumubona ukundi.

Ati “Nk’umuryango turifuza kongera kubona Ben”.

Benjamin Rutabana ni Umwanditsi n’umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zivuga ku buzima, urukundo n’amahoro. Bwana Rutabana yahoze ari umurwanyi mu mutwe wa FPR/ Inkotanyi.

Inkuru bifitanye isano wasoma

Umugore wa Ben Rutabana yahishuye ko hari intumwa Kayumba Nyamwasa amutumaho 

Ben Rutabana yavuye mu rugo ahishuriye umugore we ko afitanye ikibazo na Kayumba Nyamwasa

Izindi wakunda

Bwiza.com