bwiza.com
Ahabanza » Umukozi yateje ikibazo cya VAR kibuga ku bwo gucaginga telefoni
Amakuru Imikino

Umukozi yateje ikibazo cya VAR kibuga ku bwo gucaginga telefoni

Umukozi utatangajwe amazina  wo mu gihugu cya Arabia Saoudite yateje ikibazo cya VAR (Video Assistant Referee ifasha umusifuzi kureba ahari ikosa bitewe no gucaginga telefoni ye ngendanwa.

Uyu mukozi yatumye VAR yitabajwe n’umusifuzi idakora bitewe n’uko yafashe umwe mu migozi ya VAR akayicomokora, agacaginga telefoni ye.

Ibi byabaye ku mukino wahuje amakipe abiri y’amakeba yo muri Shampiyona ya Arabia Saoudite ( Saudi Pro League)  ari yo  Al-Nassr na  Al-Fateh.

Umusifuzi ubwo yajyaga kureba kuri VAR ngo arebe uwakoze ikosa, yasanze idakora hibazwa ikibazo cyabaye, ababishinzwe bakurikiranye, basanze ari telefoni icanginzwe ahakabaye hacometse icyuma cya VAR.

Ni umukino warangiye Al-Nassr itsinze igitego kimwe ku busa bwa Al-Fateh.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com