bwiza.com
Ahabanza » Zidane ateye isoni- Anengwa kudaha agaciro Gareth Bale
Amakuru Imikino

Zidane ateye isoni- Anengwa kudaha agaciro Gareth Bale

Umusesenguzi w’umupira w’amaguru, Guillem Balague avuga ko rutahizamu Gareth Bale wa Real Madrid arakaye kandi arambiwe gukina muri iyi kipe.

Ku mpeshyi y’uyu mwaka byari biteganyijwe ko Bale yerekeza mu ikipe ya Jiangsu Suning yo muri shampiyona y’Ubushinwa ya Chinese Super League kuri kontaro y’imyaka itatu.

Bivugwa ko yari kujya ahembwa miliyoni imwe y’amapawudi buri cyumweru, ariko Real yaburijemo ayo masezerano kuko yashakaga amafaranga yo kumugurisha.

Mu kwezi kwa karindwi, umutoza Zinedine Zidane wa Real yagize ati: “Twizeye ko ava aha vuba”. Ayo magambo ya Zidane ntiyakiriwe neza na Jonathan Barnett, ushinzwe gushakira isoko Bale.

Barnett yasubije agira ati: “Zidane ateye isoni – nta cyubahiro aha umukinnyi wakoreye ibintu byinshi cyane Real Madrid”.

Amaze no kuyitsindira ibitego birenga 100.

Nyuma yaho ibiganiro byo kwerekeza muri iyo kipe yo mu Bushinwa bipfubiye, Bale w’imyaka 30 ukomoka muri Wales (Pays de Galles) yivanye mu bakinnyi bakinnye umukino ubanziriza shampiyona i Munich mu Budage.

Byumvikana ko byatewe nuko atari ameze neza mu mutwe byo kuba yakina.

Muri uyu mwaka w’imikino yasubiye muri Real, atsinda ibitego bibiri mu mikino irindwi, ubu Real ikaba iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ariko ntabwo yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bakinnye umukino wa Champions League wahuje Real na Club Bruges yo mu Bubiligi mu cyumweru gishize.

Yongeye gukinishwa mu mukino wa shampiyona wo ku wa gatandatu ubwo Real yatsindaga Granada ibitego 4 – 2.

 

Bale yafashije Real gutsindira igikombe cya Champions League inshuro enye, igikombe cya shampiyona ya La Liga, igikombe cy’umwami cya Copa del Rey.

Yayifashije kandi gutwara ibikombe bitatu bya Uefa Super Cups n’iby’isi by’amakipe y’ama-clubs kuva yagera muri Real muri 2013 avuye muri Tottenham.

Izindi wakunda

Bwiza.com