bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Imbonerakure eshanu zafunzwe zishinjwa gushaka kwica umuyobozi
Amakuru Politiki

Burundi: Imbonerakure eshanu zafunzwe zishinjwa gushaka kwica umuyobozi

Kuva ku wa mbere tariki ya 7 Ukwakira 2019, Imbonerakure Eshanu zibarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, batawe muri yombi bashinjwa gutegura umugambi wo kwica umuyobozi w’iri shyaka.

Izi Mbonerakure zatawe muri yombi mu Ntara ya Ruyigi, bakaba bashinjwa gutegura  umugambi wo kwica umuyobozi uhagarariye iri shyaka CNDD-FDD muri iyi ntara.

Batatu batawe muri yombi ku wa Mbere abandi babiri bafatwa ku wa Kabiri, abafashwe ku wa mbere akaba ari Jean Claude Hakizimana, Antoine Magereza na Guy Ferdinand Nkurunziza.

Ku wa Kabiri hatawe muri yombi Chartier Bimenyimana na Harouna Moustafa.

Nk’uko ikinyamakuru sosmedias/ Burundi kibitangaza, ngo izi Mbonerakure zimaze guhatwa ibibazo n’abapolisi bakora mu bugenzacyaha, zajyanwe gufungirwa muri gereza nkuru yo muri iyi Ntara ya Ruyigi.

Bose uko ari batanu bashinjwa gucura umugambi wo kwica Gérard Barutwanayo umuyobozi mukuru wa CNDD-FDD muri iyi Ntara ya Ruyigi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com