bwiza.com
Ahabanza » GANA KU ISEZERANO – Rev. Nibintije
Ijambo ry'Imana Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

GANA KU ISEZERANO – Rev. Nibintije

Abaheburayo 6:12

“…mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.”

Ese uri guhura n’ibigerageza bisa n’ibikomeye? Mu kwizera no kwihangana, uzabona amasezerano y’Imana aje mu buzima bwawe.

Menya ko iteka umwanzi arwana cyane iyo azi ko uri hafi gusoza urugendo. Azaguta natekereza ko uri mu bibazo.

Iyo ukomeje guharanira isezerano ryawe mu kwizera no kwihangana, uzagera aho wifuza. Ntube nk’Abisirayeli mu Isezerano rya Kera baganaga ku butaka bw’isezerano maze bajya impaka.

Bavugako ko hari Abanake kuri ubwo butaka ku buryo bigoye bigoye kubameneramo. Oya wireba ku mbogamizi mu buzima bwawe uyu munsi, ubura amaso yawe kubera ko ukorera Imana ishobora byose. Kurikira urugero rwa Kalebu wakomeje guhanga amaso Imana maze aravuga ati: “ Mose, dufite ubushobozi buhagije bwo gutsinda aba bantu.”

Reka duhaguruke maze dufate ubutaka! Hagarara mu kwizera maze ukomeza wizere kubera ko Imana izagushyira ahantu utigeze ubona no mu nzozi. Nusatira isezerano, uzabona ikiganza cy’Imana cy’umugisha mu buzima bwawe kandi izakuyobora ku Butaka bw’Isezerano!

Imana iguhe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Izindi wakunda

Bwiza.com