bwiza.com
Ahabanza » Huye: Abiyise abanyamasengesho batekeye umukobwa umutwe baranamusambanya
Amakuru

Huye: Abiyise abanyamasengesho batekeye umukobwa umutwe baranamusambanya

Abagabo babiri bacumbikiwe uri station ya RIB mu Murenge wa Rusatira ,mu karere ka Huye hafungiwe bakurikiranyweho gutekera umukobwa umutwe,bakanamusambanya.

Uyu mukobwa uvuga ko kuwa kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2019 yagiye mu isoko aza guhura n’abatekamutwe bamumanukana mu ishyamba,bamubwira ko ari abanyamasengesho kandi bahishuriwe ko hari abamurwanya.

Avuga ko aba bagabo atazi bakomeje kumuganiriza bamubwira ko kugira ngo ibibi bimutegereje bitazamubaho,ari uko azana telephone n’ibihumbi 14 yari afite,ndetse mu rwego rwo kugira ngo azabyare neza namara gushaka,bamubwira ko agomba gushaka umusore baryamana byihuse.

Uyu mukobwa ngo yarabyemeye maze azamukana mu gashyamba n’umwe muri abo bagabo baragenda bakora imibonano mpuzabitsina ariko bagarutse basanga umwe wari wasigaranye amafaranga na telephone yagiye maze na we ngo atangira kugarura ubwenge ni ko gutabaza maze abo bagabo bombi barafatwa.

Mbabazi Modeste uvugira urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB yabwiye TV na Radio 1 ko ikirego cy’uyu mukobwa bacyakiriye kandi ko iperereza rikomeje. Yaboneyeho no gusaba abaturage kwirinda abatekamutwe,no kwirinda ibyo babashukisha byose kuko uyu ngo yabeshywaga gukizwa inyatsi.

Ibi bibaye mu gihe uyu mukobwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2019 ngo yari afite gahunda yo gusanga umugabo bakabana mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ayo mafaranga yambuwe ngo yari ayo kugura bimwe mu bikoresho.

Kuri ubu uyu mukobwa aravuga ko afite impungenge ko yaba yaratewe inda n’abo biswe abatekamutwe cyangwa se indwara ya Sida,cyakora ngo yahise yihutira kwa muganga ahabwa imiti,akaba yifuza ubutabera ari na ko agira inama abaturage kwirinda no kubanza gutekereza ku byo babwirwa n’abo bahuye,mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com