bwiza.com
Ahabanza » Kirehe: Babonye umukobwa we yambara neza, bamukura mu bahabwa ingoboka
Amakuru

Kirehe: Babonye umukobwa we yambara neza, bamukura mu bahabwa ingoboka

Umukecuru utuye mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kirehe, Athanasie Mukamurenzi avuga ko ashobora kwicwa n’inzara bitewe no kutagira imbaraga zo gukora ndetse agakurwa no ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka, ihabwa abageze mu zabukuru batishoboye bitewe n’umukobwa we umusura yambaye neza, bigakekwa ko akize.

TV 1 dukesha iyi nkuru ivuga ko Mukamurenzi aba mu nzu iciriritse kandi ishaje, ngo abayeho nabi nyuma yo gukurwa mu bagenerwabikorwa b’ingoboka.

Mukamurenzi akeka ko yakuwe mu bafashwa  hagendewe  ku mukobwa we utaba mu rugo kuko atazi aho aba n’icyo akora, umusura yambaye neza bakagira ngo ni umukire.

Ngo si ubwa mbere ibyo gukurwa ku rutonde rw’ingoboka kuko ngo byigeze kumubaho ariko ubuyobozi bubonye ananiwe cyane bumusubiza ku rutonde, ubuzima burongera burakomeza.

Avuga ko iki kibazo cye gitizwa umurindi no kuba  mu mirari kuko gukora impanuka agacika umugongo, ingingo ituma atagira icyo yikorera.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirehe,buvuga ko butazi iki kibazo icyakora ngo iyo bigaragaye ko uwo bakeka ko yagafashije umuturage nk’uwo ntacyo amumariye ngo bikorerwa raporo akaba yafashwa.

Bihoyiki Leonard, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kirehe  ku murongo wa Telephone yasabye Mukamurenzi  kujya ku biro by’umurenge kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2019 kugira ngo hasuzumwe ikibazo cye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com