Huye: Imibiri 642 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Imiryango yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, irasaba abaturage bose baba bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe kuyatanga, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ibi babisaba mu gihe nyuma y’imyaka 32 Jenoside ibaye hakiri abatari babona ababo, kandi ababishe bazi aho imibiri yabo iri. Abafite ababo bishwe babigarutseho kuri uyu […]

Amerika yafatiye ibihano Joseph Kabila

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko zafatiye ibihano Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urwego rw’iki gihugu rushinzwe imari ni rwo rwatangaje ko rwafatiye ibihano uriya mugabo wayoboye Congo Kinshasa mu gihe cy’imyaka 18. Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yakunze kumushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe […]

Kanombe: Gen. Makenga yasoje amahugurwa y’abandi ba ‘Cadres’ ba AFC/M23 barenga 500 (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23 (ARC) akanaba umuhuzabikorwa wa gisirikare muri iri huriro, GĂ©nĂ©ral-Major Sultani Makenga, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata yayoboye umuhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’ingengabitekerezo agenewe abanyamuryango ba AFC/M23 bazwi nk’aba-Cadres. Aya mahugurwa yiswe “Intake 002 Uongozi Bora, yitabiriwe n’aba-cadres babarirwa muri 534. Yaberaga mu kigo cy’amahugurwa […]

Abofisiye 74 ba RDF, RNP, na RCS basoje amasomo yo kuyobora

Kuri uyu wa Kane, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye 74 bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), barangije neza amasomo yamaze ibyumweru 22. Ni amasomo y’Icyiciro cya 26 ajyanye no  kuyobora abasirikare n’imirimo bijyana akorwa na Ofisiye bakuru  yabereye […]

Iran na Amerika: Ibiganiro bikomeje kugorana nubwo hari icyizere gike cy’amahoro

Mu gihe intambara n’ubushyamirane bikomeje hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibiganiro bya dipolomasi biracyari mu nzira igoye, aho impande zombi zitarabona umuti wuzuye w’iki kibazo. Amakuru mashya agaragaza ko Iran iherutse gushyikiriza Amerika igitekerezo gishya cy’amahoro binyuze mu bahuza bo muri Pakistan. Icyo cyifuzo kigamije mbere na mbere gufungura inzira y’amazi […]

Hibutswe abakoreraga izahoze ari MININTER, MINIFOP na MINITRASO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Kane, haribukwa abakozi bakoreraga Minisiteri zitwaga MININTER, MINIFOP na MINITRASO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyatangiriye ku Kacyiru ku rwibutso rwa Jenoside ruri ahari ibiro bikoreramo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Umutekano, minisiteri y’umurimo na Immigration, ari na ho aba bakozi bibukwa bakoreraga; igikorwa gikomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku […]

Mu Rwanda hatowe Papa, kiliziya itabizi

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza ku itsinda ry’abantu biyita “Abatowe” bavuga ko bimitse Papa wabo w’Umunyarwanda, ibintu byatunguranye nyuma yo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yakwirakwiye agaragaza aba bantu bateraniye hamwe, bavuga ko bari kwimika umuyobozi wabo bita Papa cyangwa “Umubyeyi w’Abatowe”. Uwo muyobozi ni Harerimana Faustin, wahawe ibimenyetso birimo inkoni, umusaraba […]

Gitifu wa Mageragere yatawe muri yombi 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko Gitifu Hategekimana Silas akurikiranyweho “ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.” Uru rwego rwasobanuye ko mu mwaka wa 2023 na 2024 Hategekimana yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte uyobora […]

Iyo Habyarimana adapfa twese yari kutwica: Maj. Gen Nkubito

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba, Maj. Gen Nkubito Eugene, yagaragaje ko Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda aza ku isonga ry’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko iyo adapfa nta mututsi n’umwe washoboraga kurokoka. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside […]

Ubwisanzure bw’itangazamakuru muri 2026: U Rwanda rwisanze mu murongo utukura

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 139 ku Isi ku rutonde rw’ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru, muri uyu mwaka wa 2026, nk’uko bigaragara muri raporo ngarukamwaka yasohowe n’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka. Iyi raporo ya World Press Freedom Index yerekana ko n’ubwo igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye, urwego rw’itangazamakuru rugifite imbogamizi zikomeye. Iyi raporo iriho […]

Juba: Perezida Kiir yirukanye abaminisitiri 2 b’ingenzi

Kuri uyu wa Gatatu, South Sudan Broadcasting Corporation yatangaje ko Perezida Salva Kiir yakuye Semeya Kumba ku mwanya we wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, kandi ko yirukanye Atong Kuol Manyang wari minisitiri w’ubucuruzi. Nta bisobanuro byatanzwe ku bijyanye n’impamvu yo kwirukanwa ku mirimo yabo, kwabereye rimwe no kwirukanwa kwa Mawien Mawien Ariik wari umuyobozi mukuru w’ibiro […]

Sahel mu mwijima: Uko Mali yongeye kuba isoko y’umutekano muke mu karere

Mu gihe isi yari itangiye kwizera ko Mali ishobora kongera kubona ituze nyuma y’imyaka myinshi y’intambara, ibintu byongeye gufata indi ntera iteye impungenge. Ibitero by’imitwe yitwaje intwaro biriyongera, ubutegetsi bwa gisirikare buracyashidikanywaho, naho abaturage bakomeza guhura n’ingaruka zikomeye z’umutekano muke. Ibi byose bigaragaza ko ikibazo cya Mali kitari icy’igihe gito, ahubwo ari ihurizo rikomeye rifite […]

Umushinwa Maj Gen Junhui Wu yatangiye inshingano zo kuyobora Ingabo za UNMISS

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Mata, ku cyicaro gikuru cy’ Ingabo ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo (UNMISS) i Juba, abasirikare b’u Rwanda, bafatanyije na bagenzi babo bo mu bihugu bya Bangladesh, u Bushinwa, Ethiopia na Nepal, mu muhango wa gisirikare wo guhererekanya ubuyobozi, aho Maj Gen Junhui Wu wagizwe Umugaba […]

Kuvuga mu kibuga wapfutse umunwa uzajya uhabwa ikarita itukura

Urwego rushinzwe amategeko agenga umupira w’amaguru ku isi, IFAB (International Football Association Board), rwemeje itegeko rishya rigiye gukaza imyitwarire y’abakinnyi mu kibuga. Nk’uko byatangajwe, abakinnyi bazajya bapfuka umunwa mu gihe bari mu mpaka n’abandi bakinnyi, bagamije guhisha amagambo ashobora kuba arimo ivangura cyangwa gutuka, bashobora guhabwa ikarita itukura bagahita bakurwa mu kibuga. Iri tegeko ryemejwe […]

Umuryango wa Tupac wareze mu rukiko uwakekwaho uruhare mu rupfu rwe

Umuryango wa nyakwigendera Tupac Shakur, umwe mu baraperi b’ibyamamare ku isi, watanze ikirego mu rukiko rwo mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika, usaba indishyi z’akababaro ziturutse ku rupfu rwe rwabaye mu 1996. Iki kirego kiregwamo by’umwihariko Duane Davis uzwi ku izina rya “Keefe D”, wahoze ari umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi, kuri ubu utegereje […]

Yaguye agacuho ari gusambanya umukecuru w’imyaka 89

Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umukecuru w’imyaka 89 mu gihugu cya South Africa. Ibi byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, mu mudugudu wa Nyavani, uherereye hafi ya Malamulele mu Ntara ya Limpopo. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi muri iyo ntara, Hlulani Mashaba, […]

Perezida Kagame yakurikiye umukino wahuje Arsenal na Atletico

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu yakurikiranye umukino wa mbere wa 1/2 cya UEFA wahuje amakipe abiri akomeye mu Burayi yombi yamamaza gahunda ya “Visit Rwanda”. Ni umukino wabereye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Riyadh Air Metropolitano i Madrid, wa kimwe cya kabiri cy’irangiza muri UEFA Champions […]

Minisitiri Nduhungirehe yashyiriye Igikomangoma M. B. Salman ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ari i Riyadh, mu Bwami bwa Arabiya Sawudite, mu ruzinduko rw’akazi yatangiye kuri uyu wa Gatatu ushize. Mu ruzinduko rwe, yagiranye inama n’Igikomangoma Faisal bin Farhan Al Saud, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Arabiya Sawudite, aho yamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bugenewe Igikomangoma cy’ikamba Mohammed bin Salman. Abayobozi […]

Polisi y’u Burundi yarasiye mu kico hafi y’umupaka w’u Rwanda abagabo 2

Umuyobozi muri Polisi y’u Burundi ikorera hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gace ka Mparamirundi ko muri Komine ya Kayanza ho mu ntara ya Butanyerera, ku wa Gatatu tariki ya 29 Mata yarashe mu cyico abagabo babiri bakekwaho gukorera ubucuruzi bwa magendu hagati y’u Burundi n’u Rwanda. SOS MĂ©dias Burundi yatangaje ko amasoko yayo yo muri […]