Le gouvernement Ougandais a ignoré les questions du Parlement sur les retombées diplomatiques persistantes entre l’Ouganda et ses voisins du Sud.
La semaine dernière, le Parlement a menacé de boycotter les célébrations du 20e anniversaire de la Communauté de l’Afrique de l’Est, à moins que le gouvernement ne fournisse une explication satisfaisante des progrès accomplis dans la résolution des principaux conflits avec ses voisins.
La fermeture non résolue de la frontière entre l’Ouganda et (…)
Home > Keywords > Amakuru > Amakuru
Amakuru
Articles
-
Kampala: Le gouvernement saute la question du Rwanda pendant l’enquête du Parlement
23 November 2019, by Denis Nsengiyumva -
Amakuru ari muri rubanda avuga kuri Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri jenoside
27 March 2020, by Fred RugiraHari amakuru yagiye agaruka mu matwi ya benshi avuga ku munyemali, Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa akaba nta rwego cyangwa abo bireba bigeze bagira icyo babivugaho cyane ko amwe muri yo yumvikana nk’inkuru z’urwenya rwo muri rubanda.
Uretse ayo makuru yafashwe nka bwa buvanganzo bwo muri rubanda, hari n’ibyo ibitangazamakuru mpuzamahanga byagiye byandika kuri uyu mugabo Bwiza.com iza kugarukaho.
Kabuga ahigishwa uruhindu ndetse Leta (…) -
Buruseli : Ubuhamya bwa Major BEM Emmanuel Neretse bwakuye urujijo mu rubanza rwa bazina we
10 December 2019, by Karegeya Omar Jean BaptisteKu munsi wa 21 w’urubanza rwa Neretse Fabien rubera mu rukiko rwa rubanda i Buruseli mu bubiligi, Humviswe umutangabuhamya witiranwa n’uregwa, ariko we akaba yarabaye umusirikare. Ni Major BEM Emmanuel Neretse, uba aho mu Bubiligi.
Ni kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukuboza, ubwo hakomezaga urubanza rwa Neretse Fabien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni ibyaha bivugwa ko yakoreye aho yari atuye i Nyamirambo munsi ya tapis rouge, na Mataba mu karere ka (…) -
DRC: Prezida Tchisekedi mu rugabangabo, Minembwe ihurizo ry’ibibazo
9 November 2019, by Munyakayanza SamuelUbwo prezida Tchisekedi aherutse i Bukavu mu murwa mukuru wa Kivu y’amajyepfo, mu ijambo yagejeje ku baturage baho, yivugiye ko yiteguye gupfa ariko hakaboneka umutekano n’amahoro muri Kivu y’Iburasirazuba.
Abumvise aya magambo bamukomeye amashyi abandi baramukwena bibaza niba koko azagarura amahoro kandi akayageraho akigira mu ijuru cyangwa aho ibihe bidashira.Imvugo nk’iyi ikunze kuvugwa mu mbwirwaruhame z’abanyapolitiki n’impirimbanyi z’abasirikari cyangwa abandi baharanira (…) -
Rusizi: Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko giteye impungenge
18 January 2020, by Bahuwiyongera SylvestreAbanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Rusizi cyane cyane ituriye imipaka n’igihugu cya Kongo, bavuga ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo kibahangayikishije cyane imirenge ituranye na Congo cyane bikangiza urubyiruko bidasize n’abakuze, bagasaba abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero kubafasha kwigisha ngo barebe ko ikoreshwa ryabyo ryacika burundu.
Iyi mpuruza bamwe muri aba bayobozi bayitanze mu biterane by’iminsi 3 byahuje amatorero ya gikirisitu binyuze (…) -
Rwanda 2019: Umwaka w’umutekano, usize igihato muri dipolomasi
31 December 2019, by Mecky Merchiore KayirangaUmwaka wa 2019 uvuze byinshi ku gihugu nk’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’umutekano n’ububanyi n’amahanga! kuko usize benshi mu nyeshyamba n’abayobozi bayo barwanya leta y’u Rwanda bishwe, hari abagaruwe mu gihugu, abandi basubiranyemo. nubwo havugwa umutekano mwiza, mu bubanyi n’amahanga ho ibyiza byinshi bibangikanye n’ “igitotsi” mu mibanire n’abaturanyi. Urugamba rukomeye mu rwego rwa dipolomasi (diplomacy)!
U Rwanda ni igihugu kimaze kwiyubaka no kugera kuri byinshi. Nyuma ya (…) -
Umwaka wa 2019: Nta mihigo idahigura imibereho myiza
30 December 2019, by Fred RugiraKuva imihigo yatangira mu mwaka 2006, umwaka wa 2019 ni wo wa mbere utabayemo igikorwa cyo guhigura no guhiga. Kudahigura neza ibibazo by’imibereho myiza y’umuturage, iri mu cyerekezo 2020, ngo byaba byarabaye nyirabayazana w’iryo subikwa.
Umuhango wo kwesa imihigo ya 2018/2019 no gushyira umukono ku mihigo ya 2019/2020 wari uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2019 waje gusubikwa ku buryo butunguranye. Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko uwo (…) -
Amanyanga, amarangamutima no kwica amategeko mu kwimura abantu ahanyujijwe umuhanda Base-Rukomo
9 December 2019, by ARJMu gikorwa cyo kubarura imitungo, kuyishyura no kwimura abantu ku mitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Base-Rukomo, havugwamo byinshi bitagenze neza, bigatuma Leta yishyura amafaranga atari ngombwa.
Harimo abandikiwe imitungo badafite, harimo abo yongerewe agaciro idafite, harimo abishyuwe batarangirijwe, ndetse n’abishyuwe bakayigumamo. Nk’uko bigaragarira urambagiye uyu muhanda kuva kuri Base kugera mu Rukomo, ukumva ubuhamya bw’abawuturiye ; mu nkuru yanditse iherekejwe n’amashusho ; (…) -
Buruseli: Imbunda zayogoje Mataba ntizivugwaho rumwe
9 December 2019, by Karegeya Omar Jean BaptisteUko abatangabuhamya banyuranye basimburana mu rubanza rwa Neretse Fabien rubera I Buruseli mu Bubiligi, hagarukwa ku mbunda zakoreshejwe mu kwica abatutsi I Mataba, ariko bose ntibazivugaho rumwe. Izatanzwe na Komini Ndusu, iya Neretse yazanywe na Kayibanda ari na Nzirasanaho, izazanywe na Bisi ikazimena mu baturage, n’izindi.
Biragoye kumenya uvuga ukuri ku mbunda zakoreshejwe mu kwica abatutsi ba Mataba, yemwe hari n’aho bigera bikazamo urujijo.
Umutangabuhamya Nzirasanaho ati, (…) -
Byinshi ku ‘Gitabo cy’Amabanga’ cy’abaperezida ba Amerika kitavugwaho rumwe
2 December 2019, by Denis NsengiyumvaNk’umwe mu bayobozi b’ibihangange ku Isi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe utanga uburenganzira bwo gukoresha intwaro za kirimbuzi, niwe utegeka igisirikare cya mbere cy’igihangange ku Isi ndetse n’ubutasi buteye imbere kurusha ubundi ku Isi bubitse amabanga akomeye.
Ariko se ni ayahe mabanga abitse mu Gitabo cy’Amabanga cy’abaperezida ba Amerika kizwi nka “Presidential Book of Secrets”? Ese igitabo ubwacyo kibaho? reka turebere hamwe byinshi bivugwa twifashishije urubuga (…)