Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Rusizi cyane cyane ituriye imipaka n’igihugu cya Kongo, bavuga ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo kibahangayikishije cyane imirenge ituranye na Congo cyane bikangiza urubyiruko bidasize n’abakuze, bagasaba abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero kubafasha kwigisha ngo barebe ko ikoreshwa ryabyo ryacika burundu.
Iyi mpuruza bamwe muri aba bayobozi bayitanze mu biterane by’iminsi 3 byahuje amatorero ya gikirisitu binyuze (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Rusizi
Rusizi
Articles
-
Rusizi: Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko giteye impungenge
18 January 2020, by Bahuwiyongera Sylvestre -
Rusizi: Abaturage bavuga ko hari uburenganzira bavutswa kubera kutamenya
5 December 2019, by Bahuwiyongera SylvestreBamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko hari uburenganzira bavutswa kubera kutabumenya, nk’igihe bakwa ruswa na bamwe mu bayobozi kugira ngo bahabwe ibyo bafitiye uburenganzira, igihe bahabwa serivisi zitanoze cyangwa abagombaga kuzibaha bakabarerega, n’ibindi, ubuyobozi bukavuga ko hagombye gukorwa ibishoboka byose buri muturage akamenya ibyo afitiye uburenganzira n’inshingano afite mu kubahiriza ubw’abandi, rukaba ari uruhare bwa buri muyobozi.
Byagarutsweho mu biganiro byahuje (…) -
Rusizi: Imashini zihinga zatwaye akayabo Leta , zimaze imyaka 9 zangirikira muri parikingi ku murenge
20 January 2020, by Bahuwiyongera SylvestreAbaturage b’umurenge wa Muganza no mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi , nyuma y’imyaka 9 imashini nyinshi zihinga zihageze ngo zunganire abaturage mu buhinzi bwa kijyambere, zikomeje kwangirikira ku biro by’umurenge wa Muganza, izi mashini zarubakiwe inzu abaturage bavuga ko yagombaga kubakirwa nibura utishoboye muri bo, izi mashini zifite n’abazirinda umutekano bishyurwa na Leta, ibi byose abayobozi muri Rusizi bavuga ko batabizi , bakaba bagiye kubiganiraho na MINAGRI.
Izi (…) -
Rusizi: Ubwoba bwa cyamunara butera benshi gutinya inguzanyo
12 November 2019, by Bahuwiyongera SylvestreNubwo abaturage bakangurirwa n’abayobozi,baba ab’ibigo by’imari cyangwa ab’inzego bwite za Leta kwizigamira no gufata inguzanyo ngo biteze imbere, bamwe mu batuye umurege wa Kamembe mu karere ka Rusizi, bavuga ko batinya inguzanyo kubera ubwoba bwa cyamunara, cyane cyane ko ngo imikorere kuri bamwe igenda igorana bakagira ubwoba ko bafashe ayo mafaranga yabagusha mu guteza utwabo aho kubateza imbere.
Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko bazi akamaro k’inguzanyo n’aho ikura (…) -
Rusizi: Abitabiriye imurikagurisha barikanga ibihombo
2 December 2019, by Bahuwiyongera SylvestreAbitabiriye imurikagurisha ngarukamawaka ribera mu karere ka Rusizi bishimira ko hari bimwe mu byo bahoraga basaba ngo ribashe kugenda neza byakosotse, hari n’izindi mbogamizi bakigaragaza zishobora kubatera ibihombo ari ubu cyangwa mu myaka iri imbere igihe byaba bidakosowe.
Bamwe mu baryitabiriye barizanyemo ibicuruzwa binyuranye bavuga ko bishimiye imiteguririe yaryo,c yane cyane kuba ryarashyizwe mu mujyi rwagati mu gihe mbere ryajyanwaga muri gare ya Rusizi benshi ntibamenye ko (…) -
Rusizi: Kutabonera imbuto igihe, amafumbire n’imiti bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara
5 January 2020, by Bahuwiyongera SylvestreBamwe mu bahinzi-borozi bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko ubumenyi buke n’amahugurwa adahagije mu buhinzi bwa kijyambere no Kutabonera imbuto igihe, amafumbire n’imiti ko bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara , no guhora mu kibazo cy’ibiribwa bike kandi babihinga, aho usanga bamwe batazi n’uburyo bwiza barwanyamo isuri ibyo bahinze bigatwarwa kandi baba bavuga ko bayirwanije, bagasaba abashinzwe ubuhinzi kurushaho kubegera.
Babitangarije (…) -
Rusizi/Bugarama: Abaturage bavuga ko badashobora gukaraba intoki neza kubera ubukene bw’amasabune
22 November 2019, by Bahuwiyongera SylvestreMu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ni ho hizihirijwe ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki wahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero no gutangiza ku mugaragaro ingamba z’imyaka 5 z’igihugu zo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bamwe mu batuye uyu murenge baganiriye na Bwiza.com bavuze ko kubona isabune n’ibindi bikenerwa buri munsi bihenze, ku buryo batavuga ko bashobora gukaraba intoki neza uko babyigishwa.
Bavuga ko bazi neza akamaro ko gukaraba (…) -
"Intambara ikomeye" mu Karere k’Ibiyaga Bigari
22 November 2019, by Munyakayanza SamuelMu bitabo by’ubuhanuzi by’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, bagiramo igitabo gikomeye, gisomwa cyane n’abizera b’iri torero, cyitwa " Intambara Ikomeye". Nta sano ibikubiye muri icyo gitabo bifitanye n’intambara ikomeye yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari tugiye kuvugaho, kuko icyo gitabo cyo kigaruka ku ntambara umukristu ahoramo ahanganye n’umwanzi Satani.
Yemwe nibutse ko isano ihari kuko intambara ihera ku makimbirane avuka hagati y’abaturage cyangwa ibihugu. Iyo ntambara itari (…) -
Rusizi: Uruganda rw’icyayi ruritana ba mwana na SACCO, mu gihe abahinzi bakomeje kubigenderamo
29 November 2019, by Mecky Merchiore KayirangaAbahinzi b’icyayi barenga 4000, bibumbiye muri koperative The villageois UMACYAGI ikorera mu mirenge imwe y’akarere ka Rusizi n’iy’aka Nyamasheke, bakomeje kubigenderamo biturutse kukuba uruganda rwa Shagasha rwitana ba mwana na SACCO aba bahinzi bahemberwamo ,bikabashyira mu bukene kubera kudahemberwa igihe amafaranga yabo, bayoberwa aho bipfira.
Mu nama y’inteko rusange y’iyi koperative The villageois UMACYAGI yateranye ku wa 14 Ugushyingo n’uruganda ruhagarariwe, iki kibazo (…) -
Rusizi: Nzahaha: Bamwe bavuga ko iby’icuruzwa ry’abantu babyumva ku maradiyo
26 November 2019, by Bahuwiyongera SylvestreBamwe mu baturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bavuga ko bumva iby’icuruzwa ry’abantu ku maradiyo gusa batabona abandi babibasobanurira bihagije bakifuza ko inzego zibegereye n’abandi babisobanukiwe bajya babibasobanurira kugira ngo n’uwahura na byo babe yabimenya.
Babitangarije Bwiza.com ubwo umuryango Never again Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Rusizi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira (IOM) wabaganirizaga ku bijyanye n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, (…)