Ku itariki ya 18 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu, mu gihe cy’imyaka irindwi yiyemeza "guharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu".
Kuri ubu iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Umukuru w’Igihugu arahirire kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 99.18%.
Imyaka irindwi ishize umutekano w’igihugu wahuye na byinshi byagerageje kuwuhungabanya, gusa inzego z’umutekano Perezida Paul Kagame abereye Umugaba w’Ikirenga zibasha gukumira no guhangana n’abari bafite iyo migambi mibisha.
Bijyanye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo kuva rubonye ubwigenge, uwavuga ko imyaka irindwi ishize yongeye kugaragaza ko umutekano w’u Rwanda udadiye ntiyaba agiye kure y’ukuri.
Impamvu ni uko byibura mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwagabweho ibitero birenze bitanu byabaga biturutse hanze y’igihugu, by’umwihariko mu byerekezo bitatu byacyo; gusa byose mu babigabye nta wigeze amara igihe ku butaka bw’u Rwanda.
Ibitero bya FLN mu majyepfo no mu Burengerazuba byagaragaje ko RDF ihora iri maso
Umutwe wa FLN ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umwe mu yagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda; gusa umugambi wawo uburizwamo n’Ingabo z’igihugu.
Hagati ya 2018 na 2019 uyu mutwe wagabye ibitero bitatu ku butaka bw’u Rwanda, birimo icyo ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe, icyo mu Bweyeye mu karere ka Rusizi ndetse n’icy’i Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru.
Ni ibitero byose byabaga biturutse ku butaka bw’u Burundi, bikaba byaguyemo abaturage icyenda, gusa Ingabo z’u Rwanda zashoboye gusubiza inyuma abari babigabye, ndetse bamwe muri bo baricwa abandi bafatwa mpiri mbere yo gushyikirizwa ubutabera.
U Rwanda rwakurikiranye ababigizemo uruhare bari mu mahanga batabwa muri yombi
Mu bagize uruhare mu bitero bya FLN byo mu Majyepfo no mu Burengerazuba harimo Paul Rusesabagina uyobora impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wa gisirikare wa FLN na Major Nsabimana Callixte ’Sankara’ wahoze ari umuvugizi wawo.
Muri Mata 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda yemeje ko Nsabimana wari umaze igihe yigamba ibitero bya FLN muri Nyungwe afungiye i Kigali. Uyu yazanwe i Kigali avanwe mu birwa bya Comores, aho yafatiwe.
Rusesabagina ku rundi ruhande we yafatiwe i Kigali muri Kanama 2020, nyuma yo kuhisanga azi ko ageze i Bujumbura mu Burundi.
Aba bombi na bagenzi babo babarirwa muri 20 bakatiwe igifungo n’ubutabera bw’u Rwanda bwari bumaze kubahamya ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, ariko mu mwaka ushize Nsabimana na Rusesabagina baza kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.
Aba bagabo n’ubwo barekuwe, mu gihe cy’urubanza rwabo bashoboye gutanga amakuru menshi yiganjemo ayerekeye imigambi y’abashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
RDF yatsinsuye RUD-Urunana mu Kinigi
Usibye FLN yagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda, mu Ukwakira 2019 abari bagize imitwe y’inyeshyamba ya P5 na RUD Urunana yiyomoye kuri FDLR bagera kuri 67 bagabye igitero ku Rwanda binjiriye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze, gusa baza gukubitwa ahababaza n’Ingabo z’u Rwanda.
Icyo gitero cyaguyemo abaturage 14, ariko mu bakigabye ingabo z’u Rwanda zishemo 19; abandi barenga 30 bafatwa mpiri.
Aba bari batumwe "guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda" bakagira amahirwe yo kudapfa bafungiye mu Rwanda nyuma yo guhamywa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ibyaha by’iterabwoba no kujya mu mitwe itemewe.
Igitero cya ADF mu Rwanda cyaburijwemo kigitegurwa
Usibye imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yagerageje guhungabanya umutekano warwo, inzego z’iperereza n’iz’umutekano zaburijemo igitero umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda washakaga kugaba mu Rwanda.
Ku wa 1 Ukwakira 2021 Urwego rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu 13 mu mezi ya Kanama na Nzeri 2021, bakekwaho gukorana na ADF, mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali.
Icyo gihe hanafashwe ibintu bitandukanye byagombaga kwifashishwa mu gukora ibisasu birimo imisumari, insinga, intambi, za sim card n’ibindi.
Uwo mushinga wo gutera ibisasu i Kigali wari uyobowe na Meddie Nkalubo wahoze ari mu bayobozi bakuru ba ADF, mbere yo kwivuganwa n’Ingabo za Uganda mu mwaka ushize ubwo indege zazo z’intambara zarasaga ibirindiro bitandukanye uwo mutwe ufite mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni ni we wemeje urupfu rwe.
Muri Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibitero bya ADF i Kigali byari bigamije "guhora ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda ku byihebe bya ASWJ by’i Cabo Delgado muri Mozambique".
Abari batawe muri yombi cyakora nyuma baje kurekurwa, nyuma yo kubura ibimenyetso bifatika bibashinja.
Abo muri FARDC mu bagerageje gukina n’umutekano w’u Rwanda, irihanangirizwa
Usibye imitwe ikomoka mu Rwanda yagerageje kugaba ibitero ku butaka bwarwo igakubitwa ahababaza, mu myaka byibura ibiri ishize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bagerageje gutera ikirenge mu cy’iriya mitwe.
Byibura abasirikare bane ba FARDC biciwe hafi y’umupaka wa RDC n’u Rwanda mu karere ka Rubavu, nyuma yo kugerageza kuvogera ubutaka bw’u Rwanda cyangwa gushotora inzego z’umutekano zarwo.
Ni nyuma y’uko umwuka mubi wadutse hagati ya RDC n’u Rwanda ishinja guha ubufasha umutwe w’inyeshyamba za M23 zimaze imyaka ibiri ziri mu ntambara n’ingabo zayo.
Kuva mu myaka hafi ibiri Kinshasa yashotoye u Rwanda biciye mu kugerageza kuruhungabanyiriza umutekano, gusa ntibyigera biyihira.
Hagati ya 2022 na 2023 Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarashe ibisasu incuro eshatu mu Kinigi ho mu karere ka Musanze, mbere yo kwihanangirizwa bikarangira zitabyongeye.
Indege y’intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 kandi yavogereye ikirere cy’u Rwanda (mu karere ka Rubavu) incuro eshatu, gusa nyuma yo kuraswa n’Ingabo z’u Rwanda ntiyongeye kugaruka.
Umutekano u Rwanda rufite rwawusaguriye ibihugu by’amahanga
Mu ntangiriro z’uku kwezi ikigo gisanzwe gitangaza amakuru y’ubushakashatsi ku ngingo zitandukanye Numbeo, cyagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye muri Afurika.
Raporo y’iki kigo yaje ikurikira iz’ibindi bitandukanye mu myaka irindwi ishize byagiye bishyira u Rwanda ku myanya y’imbere mu bihugu bitekanye muri Afurika.
Ibyatangajwe n’ibyo bigo bishimangirwa no kuba mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwarasaguriye umutekano rufite bimwe mu bihugu bya Afurika ku mutekano rufite.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi ruri mu bihugu byohereza Ingabo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, by’umwihariko mu bihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo.
Biciye mu masezerano y’ubufatanye kandi Ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro mu bihugu bya Centrafrique na Mozambique.
Mu Ukuboza 2020 ni bwo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique ingabo zo mu mutwe udasanzwe, nyuma y’iminsi mike iki gihugu cyari kimaze cyibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba zari zishyigikiye uwahoze ari Perezida, François Bozizé.
Ingabo z’u Rwanda zashoboye kwirukana izo nyeshyamba, ndetse amatora y’Umukuru w’Igihugu zashakaga kuburizamo birangira abaye.
Perezida Faustin-Archange Touadéra wayatsinze kuri ubu mu bamucungira umutekano harimo Ingabo za RDF.
U Rwanda muri Nyakanga 2021 kandi rwohereje Ingabo muri Mozambique, nyuma y’uko intara ya Cabo Delgado yo mu Majyaruguru y’iki gihugu yari imaze imyaka myinshi yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunna.
Ingabo z’u Rwanda zikigera i Cabo Delgado zatangiye kwirara muri ibyo byihebe, zibyirukana mu turere twose byari byarigaruriye.
Kuri ubu ibihumbi by’abanya-Mozambique bari barakwiye imishwaro bamaze kugaruka mu byabo, ndetse byitezwe ko mu gihe cya vuba Ingabo z’u Rwanda zigomba gutangira guha imyitozo ya gisirikare iza Mozambique nk’uko mu mwaka ushize wa 2023 zabikoreye izo muri Centrafrique.
U Rwanda ni agahugu gato kadafite umwanya wo kuberamo intambara, nta n’ugomba kuruha uruhushya wo kurinda umutekano warwo
Perezida Paul Kagame mu mbwirirwaruhame zitandukanye, yakunze kugaragaza ko u Rwanda rutazigera na rimwe rwihanganira uwo ari we wese wagerageza kuruhungabanyiriza umutekano.
Muri Gashyantare 2022 Umukuru w’Igihugu ubwo yari mu muhango wo kwakira abaminisitiri bashya yaherukaga guha inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusanga abateganya kuruhungabanyiriza umutekano iyo bari bidasabye ko bo baza, kuko nta mwanya wo kurwaniramo rufite.
Ati: "Ntabwo dukunda intambara, ariko utwifurije intambara na yo turayirwana. Ibyo nta kibazo, nta kibazo rwose dufite abanyamwuga babyo babikora uko bikwiye, haba hano haba n’ahandi."
Yakomeje agira ati: "Ndetse kubera ko twebwe turi agahugu gato, ubu doctrine [amatwara] yacu ni uko aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga. Ntabwo dutuma ugera hano kuko turi agahugu gato, nta mwanya dufite hano wo kurwaniramo. Tuzarwanira aho intambara yaturutse kuko ni bo bafite umwanya wo kurwaniramo."
Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rutazigera rwihanganira ukina n’umutekano warwo mu kwezi gushize, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano.
Icyo gihe yavuze ko "Iyo bibaye ngombwa ko turinda iki gihugu cyababaye igihe kinini ntihagire ugifasha, ntabwo nkenera uruhushya rw’uwo ari we wese rwo gukora icyo tugomba gukora kugira ngo twirinde. Ibi nabivuga ku manywa y’ihangu. Nabibwira abo bireba."
Umukuru w’Igihugu icyo gihe kandi yasabye Abanyarwanda kudaterwa impungenge n’abamaze iminsi bakangisha gushoza intambara ku Rwanda.
Ati: "Mugende mu rugo, musinzire, nta kizaba cyambuka imipaka y’igihugu cyacu gito. Hari ubigerageje…Ntimugatinye ibitumbaraye, hari ubwo haba harimo umwuka. Muzi igipurizo? Ukenera urushinge, ibyari birimo ukayoberwa aho bigiye.”
Yunzemo ati: "Twarwana nk’abadafite icyo gutakaza. Kandi hari uwakwishyura ikiguzi, aho kuba twebwe."
Tanga igitekerezo