Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rugaragaza abantu bane umwaka wa 2022 usize bashakishwa kurusha abandi mu Rwanda.
Muri rusange, aba bose bahuriye ku kuba bakekwaho ubwicanyi uretse umwe ukekwaho gufata ku ngufu.
Byinshi ku bantu baboneka kuri uru rutonde, wasoma: https://bwiza.com/?Urutonde-rw-abantu-bashakishwa-na-RIB-kurusha-abandi-mu-Rwanda
Ni urutonde BWIZA ikesha urubuga rwa RIB n’ubwo bigaragara ko nta mpinduka zarubayeho kuva mu 2021. Mu bashakishwaga mu 2021 nta wavuye kuri uru rutonde, nta n’uwiyongereyeho.
Hagati aho ariko bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, badutangarije ko umwe muri aba bashakishwa witwa Izabayo Theodore, ajya agera i Musanze kureba umugore we, Ubundi agasubira muri Congo, bakeka ko ariho yihishe.
Tanga igitekerezo