Mu kwezi gushize (Ukuboza 2023) Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera ba Ofisiye barenga 700 barimo ba Colonel 17 yahaye ipeti rya Brigadier General (Général de Brigade).
Muri izo mpinduka kandi Umukuru w’Igihugu yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari Lieutenant General, amugira General.
Ni impinduka zaje ziyongera ku zindi zitandukanye yagiye akora mu gisirikare cy’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2023.
Muri zo hari nk’izo muri Kanama zasize ashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare barenga 1,000; barimo 12 bo ku rwego rwa ba Ofisiye Jenerali.
Aba barimo ba Gen Kabarebe James na Fred Ibingira, ba Lt Gen Charles Kayonga na Frank Mushyo Kamanzi; cyo kimwe na ba Maj Gen Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara, Charles Karamba na Albert Murasira.
Abandi ni ba Brig. Gen Chris Murari, Didace Ndahiro na Emmanuel Ndahiro.
Izi mpinduka zo muri Kanama kandi zabaye mu gihe muri Kamena Umugaba w’Ikirenga wa RDF yaherukaga kwirukana mu ngabo z’u Rwanda abasirikare barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Aloys Mutiganda.
Muri uko kwezi kandi Brig Gen Evariste Murenzi yahinduriwe imirimo, avanwa muri RDF aho yari Umuyobozi wungirije wa diviziyo ishinzwe ibikorwa byihariye; agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS).
Bijyanye n’izi mpinduka, BWIZA yifuje kubagezaho urutonde rw’abasirikare bo ku rwego rwa ba Ofisiye Jenerali bakiri mu kazi muri RDF.
Ni urutonde ruriho ba Ofisiye Jenerali kuva kuri ba Jenerali b’inyenyeri enye (Full Generals) ari na bo bakuru kurusha abandi, kugeza kuri ba Burigadiye Jenerali (Brigadier Generals) bato muri ba Ofisiye Jenerali.
Uru rutonde cyakora ntiruriho abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abahinduriwe imirimo bakajyanwa mu zindi nzego zishinzwe umutekano, abatabarutse, abafunzwe n’abambuwe impeta za gisirikare nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye.
Ntirugaragaraho kandi abahunze igihugu bagahitamo kujya mu bikorwa birwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ba Jenerali (Full Generals)
1. Gen Patrick Nyamvumba
2. Gen Jean Bosco Kazura
3. Gen Mubarakh Muganga
Ba Liyetona Jenerali (Lieutenant Generals)
1. Lt Gen Jean Jacques Laurent Mupenzi
2. Lt Gen Innocent Kabandana
Ba Jenerali Majoro (Major Generals)
1. Maj Gen Emmanuel Bayingana
2. Maj Gen Alexis Kagame
3. Maj Gen Emmy Ruvusha
4. Maj Gen Joseph Nzabamwita
5. Maj Gen Wilson Gumisiriza
6. Maj Gen Charles Rudakubana
7. Maj Gen Andrew Kagame
8. Maj Gen Ruki Karusisi
9. Maj Gen Eugène Nkubito
10. Maj Gen Willy Rwagasana
11. Maj Gen Vincent Gatama
12. Maj Gen John Baptist (Jean Baptiste) Ngiruwonsanga
13. Maj Gen Denis Rutaha
14. Maj Gen Ephraim Rurangwa
15. Major Gen Vincent Nyakarundi
Ba Burigadiye Jenerali (Brigadier Generals)
1. Brig Gen James Ruzibiza
2. Brig Gen Frank Mutembe
3. Brig Gen Firmin Bayingana
4. Brig Gen John Bosco Rutikanga
5. Brig Gen Fred Muziraguhara
6. Brig. Gen Johnson Hodari
7. Brig Gen John Bagabo
8. Brig Gen Augustin Gashayija
9. Brig Gen Joseph Demali Muzungu
10. Brig Gen Gacinya Rugumya
11. Brig Gen Pascal Muhizi
12. Brig Gen Ronald Rwivanga
13. Brig Gen Andrew Nyamvumba
14. Brig Gen Karuretwa Patrick
15. Brig Gen Godfrey Gasana
16. Brig Gen Bertin Mukasa Cyubahiro
17. Brig Gen Jean Paul Bitega
18. Brig Gen Nelson Rwigema
19. Brig Gen Albert Rugambwa
20. Brig Gen Deo Rusanganwa
21. Brig Gen Jean Paul Karangwa
22. Brig Gen Cooper Mike Mujuni
23. Brig Gen David B Ngarambe
24. Brig Gen Franco Rutagengwa
25. Brig Gen Théodomire Bahizi
26. Brig Gen Célestin Kanyamahanga
27. Brig Gen Adolphe Simbizi
28. Brig Gen Jean Paul Nyirubutama
29. Brig Gen Jules Rwirangira
30. Brig Gen Faustin Tinka
31. Brig Gen Jean Chrysostome Ngendahimana
32. Brig Gen Frédéric Itangayenda.
2 Ibitekerezo
krudakubana huge Kuwa 01/01/24
Thanks for the infos
Subiza ⇾Gusa ubanza muri ba Major Generals mwibagiwemo Magor General NYAKARUNDI the actual ACOS
Servelien Kuwa 02/01/24
Bwiza muradutuburiye kbs iyo muvuga ba Gen igihugu gifite bakiri mukazi mukibagirwa umugaba w’ingabo zirwanira kubutaka koko muba mwumva mudatesheje ikinyamakuru cyanyu agaciro?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo