Muri Mutarama urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024.
Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato ndetse n’indege z’intambara igihugu gifite.
Urw’uyu mwaka rwakozwe hagendewe ku bihugu 145 byo hirya no hino ku Isi, ari na byo byari byanagendeweho mu mwaka ushize wa 2023.
Ni ibihugu bitarimo ibihugu nk’u Rwanda, bijyanye no kuba rudakunze gushyira ku karubanda amakuru y’ingenzi yerekeye Igisirikare cyarwo (RDF).
BWIZA yifuje kugendera kuri uru rutonde mu kugaragariza abakunzi bacu ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare karahabutaka ku Isi muri uyu mwaka wa 2024.
Ni ibihugu kuri ubu biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinamaze imyaka myinshi ziruyobora, zigakurikirwa n’ibihugu birimo u Burusiya n’u Bushinwa.
Inkuru bijyanye https://bwiza.com/?Ibihugu-10-bya-Afurika-bifite-Igisirikare-karahabutaka-kurusha-ibindi-muri-2024&var_mode=calcul
Ibindi bihugu biri mu icumi biza imbere harimo nka Koreya y’Epfo, u Bwongereza, u Buhinde, u Butaliyani n’ibindi.
Koreya ya Ruguru imaze imyaka myinshi ihigana ubutwari na Amerika ntigaragara mu bihugu 10 bya mbere bifite Igisirikare gikomeye ku Isi, cyo kimwe n’ibihugu byose bya Afurika.
Ikindi gihugu cy’igihangange muri uyu mwaka kitaza mu icumi bya mbere bifite Igisirikare gikomeye ni u Bufaransa, dore ko kuri ubu buza ku mwanya wa 11. Ni na ko bimeze ku Budage kuko Igisirikare cyabwo ari icya 19, inyuma y’ibihugu nka Brésil, Iran, Misiri, Israel, Ukraine n’ibindi.
Ibihugu 10 bya mbere bifite Igisirikare gikomeye ku Isi muri 2024
1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika
2. U Burusiya
3. U Bushinwa
4. U Buhinde
5. Koreya y’Epfo
6. U Bwongereza
7. U Buyapani
8. Turkiya
9. Pakistan
10. U Butaliyani
1 Ibitekerezo
Twagirayezu emmanuel Kuwa 15/09/24
mbanje kubashimira kudahwema kutugezaho amakuru avugwa kwisi ariko njyanibaza akabazo ese kuki isi idahuza umugambi wamaho!ahubwo igahuza umugambi wokumarana? ese bizagerigihe bicike?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo