
Ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ANR) bwatangaje ko Salomon Kalonda buheruka guta muri yombi mu byo azira harimo kuvugana na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.
Salomon Idi Kalonda Della asanzwe ari umujyanama wihariye w’umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Mu cyumweru gishize ni bwo yatawe muri yombi n’ubutasi bwa gisirikare muri Congo nyuma yo kumufatira ku kibuga mpuzamahanga cya Ndjili.
Ni itabwa muri yombi ryamaganiwe kure n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, banotsa igitutu cyinshi Perezida Felix Antoine Tshisekedi bamusaba kumurekura.
Kimwe n’abandi benshi batabwa muri yombi muri Congo Kinshasa, itabwa muri yombi rya Kalonda ukurikiranweho ibyaha bitatu ryahujwe n’u Rwanda; igihugu kimaze umwaka kidacana uwaka n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Iby’uko uyu mugabo yaba aryozwa u Rwanda byatangajwe n’ubutasi bwa gisirikare muri RDC buvuga ko we na rwo bari bahuriye mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Umujyanama mu by’ubutabera mu buyobozi bukuru bw’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Congo, Col Kangoli Ngoli, yatangaje ko mu byo Salomon Kalonda azira harimo kuvugana n’abarimo abantu ba hafi ya Gen James Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare cyo kimwe na Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Congo Kinshasa.
Uyu yabwiye itangazamakuru ati: “Salomon Kalonda yavuganaga mu buryo buhoraho na ba Ofisiye b’umutwe wa M23, ariko nanone akanavugana n’abayobozi b’u Rwanda mu mugambi wo guhirika ubuutegetsi bakabushyiraho abenegihugu b’abanya-Katanga. Yavuganaga na Runiga Jean Marie, Vincent Karega, abantu ba hafi ya [Gen James] Kaberebe ndetse n’abandi.”
Col mu kugaragaza ko Kalonda yari afite aho ahuriye n’u Rwanda yunzemo ko amatangazo yose ishyaka Ensemble Pour la Republique [rya Katumbi] ryagiye risohora ryamagana itabwa muri yombi rye “yabanzaga koherezwa i Kigali.”
Salomon Kalonda arashinjwa ibyaha bitatu birimo gukangurira abasirikare gukora ibikorwa binyuranyije n’inshingano zabo, gutunga intwaro n’amasasu yazo mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu.
Tanga igitekerezo