Ikipe ya APR Basketball Club yegukanye Igikombe cya shampiyona, nyuma yo gusuzugura REG iyitsinze ku giteranyo cy’imikino 4-0.
Ni nyuma y’umukino wa nyuma wa kane wa "BetPawa Playoffs” wabereye muri BK Arena amakipe yombi yari yahuriyemo mu ijoro ryakeye.
APR yari yaratsinze imikino itatu yari yabanje, yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yegukane Igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka 14 ishize.
Umukino watangiranye no guhangana gukomeye hagati y’impande zombi, ndetse agace ka mbere kawo karangira amakipe yombi anganya amanota 17-17.
Abasore b’umutoza Mazen Trakh batangiye gushyira ikinyuranyo hagati yabo na REG mu gace ka kabiri k’umukino, ibyatumye barangiza igice cya mbere cy’umukino bari imbere n’amanota 33-26.
Ikinyuranyo hagati y’amakipe yombi cyavuye ku manota arindwi kigera ku icyenda mu gace ka gatatu k’umukino karangiye APR BBC ifite amanota 55-46 ya REG.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ibifashijwemo cyane n’abarimo Ntore Habimana, Axel Mpoyo nk’ibisanzwe wari waje gushyigikirwa na nyina umubyara, DeMarcus Holland cyo kimwe na Robins William yinjiye mu gace ka kane icyizere cyo gutwara Igikombe cyamaze kuzamuka.
Iyi kipe yagejeje amanota 66-51 ya REG abafana bayo basa n’abizeye igikombe cya shampiyona batangira gucinya akadiho muri Kigali Arena.
Ku ruhande rwa REG yari ifite ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka abakinnyi nka Adonis Filer bakoze iyo bwabaga ngo babe bagaruka mu mukino, gusa basanga APR yamaze kubasiga cyane.
Umukino warangiye APR BBC itsinze umukino wa kane wikurikiranya ku manota 80-68, ihita yegukana igikombe cya shampiyona cya 14 mu mateka yayo.
Gutwara iki gikombe bisobanuye ko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda izahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) mu mwaka utaha izaba ikinwa muri season yayo ya kane.
Tanga igitekerezo