Lieutenant Colonel Karasira Richard wahoze ari Perezida wa Marines FC, yagizwe umuyobozi wungirije wa APR FC.
Lt Colonel Karasira yasimbuye kuri izi nshingano Brig Gen Firmin Bayingana wari umaze imyaka ibiri ari Visi-Perezida wa APR FC.
Ni Gen Bayingana wasimbuwe ku nshingano bijyanye n’uko hari izindi nshingano asanzwe akora zitamwemereraga kubonera umwanya APR FC.
Lt Col yagizwe Visi-Perezida wa APR FC, mu gihe ari mu bahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kamena.
APR FC nyuma yo kubona Visi-Chairman mushya bivugwa ko ishobora no guhabwa Umuyobozi Mukuru mushya, bijyanye no kuba Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe ayiyobora afite izindi nshingano nyinshi.
Gen Mubarakh usanzwe ari Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka mu minsi ishize na we yahamirije aya makuru itangazamakuru, avuga ko ubuyobozi bumukuriye bwamaze kumenyeshwa ko hashakwa uwamusimbura muri APR FC bijyanye no kuba yari atakibonera umwanya iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Tanga igitekerezo