APR FC yatakaje amanota ya mbere muri shampiyona, nyuma yo kugwa miswi na Marines FC ibitego 2-2.
Marines yari yakiriye APR FC isanzwe ifatwa nka mukuru wayo, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere wa shampiyona. Ni umukino utarakiniwe ku gihe kuko Nyamukandagira yari ifite undi wa CAF Champions league yagombaga guhuriramo na Pyramids FC yo mu Misiri.
Igitego cy’umunya-Caméroun Bemol Apam Assongwe cyafashije APR FC kurangiza iminota 45 y’igice cya mbere iri imbere n’igitego 1-0.
Ni iminota yaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rw’abasore b’umutoza Yves Rwasamanzi; gusa uburyo buke bw’ibitego babonye ntibabasha kububoneza mu izamu rya Ishimwe Pierre wari wagiriwe icyizere n’umutoza Thierry Froger.
Byasabye umunota wa 60 w’umukino ngo iyi kipe yishyure igitego yari yatsinzwe binyuze muri penaliti yatewe na Usabimana Olivier.
Ni nyuma y’ikosa myugariro Buregeya Prince yari akoreye kuri Mbonyumwami Thaiba.
APR FC nyuma yo gutsindwa iki gitego yabaye nk’ikanguka ishaka icya kabiri cyagombaga kuyifasha gukura amanota atatu mu Bugoyi.
Umutoza Froger byabaye ngombwa ko akora impinduka zasize umunya-Nigeria Victor Mbaoma wagaragaje urwego rwo hasi ahaye umwanya Nshuti Innocent.
Uyu musore ukomoka mu karere ka Musanze yahise atsindira APR FC igitego cya kabiri kuri penaliti, nyuma y’ikosa umunyezamu Tuyizere Jean Luc yari akoreye kuri Kwitonda Alain ’Bacca’.
Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe no gusatirana gukomeye hagati y’impande zombi; dore ko APR FC yashakaga igitego cya gatatu na Marines ishaka icyo kwishyura.
Byasabye umunota wa 87 w’umukino ngo ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi igombore ibifashijwemo na rutahizamu Gitego Arthur wari uhawe umupira mwiza ya Mbonyumwami Thaiba.
Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota arindwi, ikaba irushwa abiri na Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.
Tanga igitekerezo