Abacuruzi b�imboga by�umwihariko inyanya mu mujyi wa Kigali bahangayikishijwe n�igihombo bahura nacyo gitewe no kubura abaguzi kuko ubu ari ku mwero wazo bigatuma ziba nyinshi ku masoko.
Aba bacuruzi bavuga ko babona inyungu iyo inyanya zahenze kuko ngo igitebo cyazo kirangura amafaranga menshi nabo bagacuruza ku giciro kibanogeye, mu gihe muri iki gihe bategereza umuguzi bagaheba.
Umwe muri abo bacuruzi yagize ati�inyanya zarabonetse cyane, iyo zahenze njye nzirangura ku mafaranga ibihumbi 40,000 cyangwa 70,000 hanyuma inyanya 5 nkazitangira 200, none ubu ndarangura izenda kuzura ibasi ku bihumbi 3000 nkagurisha inyanya 8 ku 100�.
Abacuruzi bavuga ibyo, mu gihe ubuyobozi bw�intara y�Iburasirazuba buvuga ko iyi ntara yabaye ikigega cy�inyanya zicururuzwa mu mujyi wa Kigali, bitewe n�imbaraga zashyizwe mu ihinga ry�imboga mu gihembwe cy�ihinga C.
Sendege Norbelt, umuyobozi w�ikigo cy�ubuhinzi n�ubworozi mu ntara y�Iburasirazuba mu kiganiro yagiranye n�itangazamakuru, yavuze ko muri iki gihembwe cya C hahinzwe imboga muri hegitari 3500,zihingwa cyane cyane hakoreshejwe uburyo bwo mu gishanga no kuhira bikaba ari mpamvu inyanya zihendutse.
Kugeza ubu ngo mu ngengo y�imari y�uturere hagenwa amafaranga yo kwishyura imyaka, ndetse ngo muri uyu mwaka hazakoreshwa imbaraga mu gukoresha utumashini twifashishwa mu kuhiza amazi y�ibiyaga kugirango bahangane n�ikibazo kibura ry�imvura kizengereza abatuye iyi ntara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga [email protected]
Isangize abandi
Tanga igitekerezo