Musenyenyeri Edouard Sinayobye, umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu avuga ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi badashaka gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye, bihemukira ubwabo kuko na bo hari ibikomere badakira , kuko badashobora kugubwa neza batarikiranura n’abo bakoreye icyaha.
Ni amwe mu magambo Musenyeri Edouard Sinayobye yabwiye imbaga y’abakirisitu gatolika ba paruwasi ya Nyamasheke ubwo barindwi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi,basozaga urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, basaba imbabazi kumugaragaro abo biciye ababo, aho banemeye ko bagiye gukangurira bagenzi babo bacyinagiye, bumva ko ubwo barangije ibihano by’inkiko nta cyo bashigaje ngo babe bakiranutse, bagiye kubumvisha ko intambwe nyayo yo gukira ibikomere bafite n’ibyo bateye abandi ari iyo kubasaba imbabazi ku mugaragaro, n’ abandi bakabababarira nk’uko bo bayiteye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo guha umugisha aba bateye iyi ntambwe no gusubiza amasakaramentu abari barayikuyeho kubera iyo miziro bari bafite bahanaguweho n’iki gikorwa yise icy’ubutwari bakoze, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi, uretse guhitana inzirakarengane zayiciwemo, yanakomerekeje n’abantu bose muri rusange babonye abo bayikoraga bayikora, iyo abo bayikoze bagiye imbere ya ya mbaga yabobanaga icyo gihe,bakabasaba imbabazi,biruhura imitima myinshi irimo n’iy’abo bayikoze ubwabo.
Ati’’ Gutera intambwe nk’iyi si ubugwari,si no guta igihe, ahubwo ni ubutwari kuko uriya uzisaba kuriya,azisaba ku mugaragaro n’abana be babyumvaga bakumva ahari bidashoboka bakamwiyumvira abitangamo ubuhamya, n’abavutse nyuma ya Jenoside bashobora kutiyumvisha ubukana bwayo bakabiyumvira babyivugira banasaba imbabazi zivuye mu mutima, bisenya amateka y’ikibi bikubaka icyiza.’’
Anasanga inzira yo gusaba imbabazi no kuzitanga hagati y’abakoze Jenoside yakorewe abatutsi n’abayikorewe ari yo yonyine yo gukira ibikomere kwa bombi, kuko usaba imbabazi avuga ukuri kose,atashoboraga kuba yanavuga mbere, bagakorana amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bahuriramo bagakorera hamwe ibikorwa byubaka igihugu bakarushaho gusabana no gusobanukirwa byuzuye gahunda ya ndi umunyarwanda, urwikekwe no kwishishanya bigashira, bakongera gusuhuzanya, bagashyingirana,n’ibindi, agasanga abadatera iyi ntambwe bahomba cyane,ari yo mpamvu ashimira buri wese ugira uruhare muri iki gikorwa.
Nzayituramo Etienne wo mu mudugudu wa Nyagashinge,akagari ka Mubumbano,umurenge wa Kagano, mu buhamya bwe, yavuze ko nyuma y’ibyo yishinja ubwe yakoreye abatutsi barimo abo yagiye avumbura bihishe hirya no hino,akagira uruhare mu kubica cyangwa kubicisha,akanabifungirwa igihe kitari gito, ngo yatunguwe n’umutima w’imbabazi yasanganye abo yahekuye atatekerezaga.
Ati’’Nkurikije ubugome bwanjye,sinari nzi ko kumbabarira byashoboka ariko , natunguwe n’umutima ubabarira banyeretse bakambabarira, uru rugendo nkaba ndurangije neza ibyo nasabwaga byose narabikoze ngo numve ko nacya ku mutima, kuko nari ndambiwe no guhora ngenda nubitse umutwe no guca indi nzira mbonye uwo niciye , nkaba nariyemeje gushakisha abo twakoranye ayo marorerwa bacyinangiye,nkabakangurira gutera iyo ntambwe nateye, bagasaba imbabazi bakababarirwa, nubwo ari umuti usharira ariko bakemera bakawunywa kugira ngo bakire.’’
Nyirangoboka Agnès watanze imbabazi na we ati’’ Baraduhemukiye cyane, badusiga iheruheru ku bacu no ku byacu, batwicira abana kugeza ubwo tubura uwo dutuma twarabyaye, abandi barabapfakaza,abandi babagira imfubyi bakura batazi urukundo rw’ababyeyi babo,ariko amahirwe Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda irahagoboka idusubiza agaciro bari baratwambuye, hamwe na Kiliziya iduteza intambwe yo kubababarira no kubana na bo mu mahoro.
Twarabegereye turabatinyura bashira igihunga bagendanaga,batubwiza ukuri ibyo badukoreye banaturahira kutazabyongera ukundi,ubu twarabababariye, kandi kimwe mu byaduteye kubababarira ni ukwigishwa no gukomeza amasngesho, n’abo bataraza baratinya ubusa kuko umutima w’imbabazi wo twamaze kuwubereka bataranatugeraho ngo bazidusabe.’’
Nubwo ariko intambwe yatewe kugeza ubu ishimishije cyane nk’uko byemezwa n’uhagarariye Ibuka muri aka karere Bagirishya JMV, ngo hari ibyo babona bishobora kuyikoma mu nkokora bidatekerejweho ngo bifatirwe umwanzuro uhamye hakiri kare.
Ati’’ Hari impungenge difite tubona zishobora gukoma mu nkokora iyi gahunda nziza zitarebwe neza, kuko mu gihe bamwe begera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi nk’uku, hari abandi benshi bafungurwa ntibifuze gutura aho bakoreye icyaha ngo bagane iyi nzira nziza nk’iya bagenzi babo, bakagurisha utwabo twose,bagashogoshera n’imiryango yabo nta n’icyo bavuze bitwaje ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka.
Bene abo ntibafasha muri iyi nzira kuko iyo tubona umuntu aje gutyo,agahita agurisha utwe twose,agafata umuryango akawimukana atavuze, tuba tubona n’ubundi hari akantu aba yifitemo kamubuza kongera kubana n’abo yehemukiye,wanareba n’aho bajya ugasanga nta n’ubundi buzima budasanzwe baba bagiyemo,ari nko guhunga n’ubundi ikibirukamo, tukumva hagira ikibikorwaho.’’
Uretse ibi Ibuka igaragaza,umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Appolonie na we wari witabiriye iki gikorwa,agaragaza indi mbogamizi ya bamwe basaba imbabazi batavuga neza uko byagenze n’aho bashyize imibiri y’abatutsi bishe, kugeza ubu hakaba hari myinshi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro,bigakomeza gushengura imitima ,hakaba n’imbogamizi y’abo bacyinangira gusaba imbabazi ngo banagaragaze ukuri kose ku byo bakoze, bigire icyo bifasha abarokotse na bo ubwabo bibafashe, agasanga amadini n’amatorero yose akorera muri aka karere nagera ku rugero nk’urwo kiliziya gatolika iriho mu myigishirize y’ubumwe n’ubwiyunge n’izi mbogamizi zizavaho.
Paruwasi ya Nyamasheke ni imwe mu zashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe abatutsi kubera uburyo imbaga yari yahahungiye yibwira ko mu nzu y’Imana nta watinyuka kuhicira umuntu ,nyamara bakahatikirizwa n’aba basaba imbabazi uyu munsi n’abo bafatanije bacyinangiye,n’abandi bicanyi, umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyoseze gatolika ya Cyangugu Padiri Ngoboka Théogène avuga ko igishimishije ubu ari uko ari n’imwe mu maparuwasi akataje mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gutaha inzu y’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’iy’uwayigizemo uruhare bubakiwe n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kagano, aho zahawe umugisha na Musenyeri Edouard Sinayobye ubwe,wasabye ko ibikorwa nk’ibi bifatika ari ingenzi mu guherekeza iyi ntambwe yindi .
Tanga igitekerezo