Abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu bagaragaje ko badashyigikiye igabanywa ry’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 14 ku ngengo y’imari igenerwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI.
Babigaragaje kuri uyu wa 9 Gicurasi 2023 ubwo baganiraga na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka w’2023/2024 igenerwa y’ubuhinzi n’ubworozi ya MINAGRI n’ibigo bya Leta biyishamikiyeho.
Muri iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho, Minisitiri Musafiri yasabye ko iyi ngengo y’imari yongerwa kugira ngo imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yongerwe.
Imishinga Minisitiri Musafiri yavugaga harimo, by’umwihariko iyo: kongera ubuso bwuhirwa, ubuvuzi bw’amatungo, kwegereza no kongera amafumbire ku bahinzi no gukemura ibibazo by’ubuhinzi n’ubworozi byangijwe n’ibiza.
Nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, imbanzirizamushinga iteganya ko mu mwaka w’2023/2024 hazakoreshwa ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 5,030. Harimo inyongera ya miliyari 265.3 ugereranyije n’iyo muri uyu mwaka w’2022/2023.
Muri iyi mbanzirizamushinga, imishinga yo guteza imbere ubukungu yagenewe miliyari 2,813.3, bingana na 56%, iyo guteza imbere imibereho y’abaturage igenerwa miliyari 1,517.2 bingana na 30%, na ho guteza imbere imiyoborere bikazagenerwa miliyari 696.7 bingana na 14%.
Tanga igitekerezo