Umunsi mpuzamahanga w�abagore uba umwanya wo kwishimira ibikorwa bitangaje by�abagore byahinduye Isi nziza, ndetse mu bihe bitandukanye hategurwa ibikorwa byo kubaha agaciro no kubibashimira, akenshi binyuze mu kubaha amashimwe n’ibihembo.
Ntabwo dudashobora kuvuga amazina y’abagore bose bakoze ibikorwa byiza ku Isi kandi bikomeye; kuko ni benshi, ni yo mpamvu, dushingiye kuri raporo ya Bob Books, twahisemo kubatangariza 10 ba mbere batoranyijwe muri iki kinyejana cya 21.
Ni abakurikira:
Michelle Obama
Michelle Robinson Obama ni umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa 44 Leta zunze ubumwe z�Amerika kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2017. Yavukiye mu mugi wa Chicago muri Leta ya Illinois ku wa 17 Mutarama, avuka kuri Fraser Robinson III na�Marian Shields Robinson.
Michelle ni umunyamategeko akaba n’umwanditsi. Ni we mugore wa mbere w�umunyamerika ufite inkomoko muri Africa wakoze aka kazi ari akaza kuba umugore wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z�Amerika.
Yize muri Kaminuza ya Princeton nyuma aza gukomereza amashuri muri Kaminuza ya Harvard, mu ishami ry’amategeko. Michelle Yabanje gukora mu kigo cy’amategeko cya Sidley Austin aho yahuriye na Barack Obama.
Nyuma yaje gukora mu miryango idaharanira inyungu ndetse anaba Umuyobozi wungirije wa serivisi z�abanyeshuri muri Kaminuza ya Chicago, ndetse aba na visi Perezida w�umuryango n�ububanyi n�amahanga mu kigo cy�ubuvuzi cya kaminuza ya Chicago.
Michelle yashakanye na Barack mu mwaka w’1992, bakaba bafitanye abakobwa babiri. Nk�umugore wa Perezida w�Amerika, yabaye intangarugero ku bagore kandi yakoraga mu bigo bifasha abakene, agashyigikira gahunda z�uburezi kubakene n�ibindi binyuranye. Obama kandi yakoranaga n�imiryango nterankunga kubijyanye n�imirire cyane ku bana bo mu bihugu bikennye.
Michelle yabaye kandi umugore w�indashyikirwa mu myigire kuko yize amashuri menshi. Ikindi kandi, azwiho kuyobora ubukangurambaga bwo kurwanya umubyibuho ukabije mu bana ndetse no gushyigikira amahirwe yo kwiga ku bagore.
Mu 2015 yatangije gahunda ya �Let Girls Learn Initiative�. Iyi ni gahunda yo gushishikariza abakobwa kujya ku ishuri no kuguma mu ishuri. Ikindi asangiza abandi imbogamizi abakobwa bakiri bato ku Isi bahura nazo.
Mu nyandiko yanditse yagize ati: "Ndi umugore wa Perezida, umubyeyi, n’umuntu, sinshobora kujya kure y’abo bakobwa, kandi ndateganya gukomeza kuzamura ijwi ryanjye mu buzima bwanjye bwose."
Malala Yousafzai
Malala Yousafzai, ni umunyapakisitanikazi uharanira uburezi bw�abagore, akaba yaranatwaye igihembo cy�amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel peace prize) mu mwaka w’2014. Yahawe iki gihembo afite imyaka 17 gusa. Ni we wegukanye iki gihembo akiri muto.
Yousafzai yavutse ku wa 12 Nyakanga 1997, mu karere ka Swat ko mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Pakisitani mu ntara ya Khyber Pakhtunkhwa.
Kuri tariki ya 9 Ukwakira 2012, ubwo yari muri bisi atashye ari kumwe n’abandi bakobwa babiri, barashwe n�Abatalibani, bagerageza kumwica kugira ngo atazongera gushishikariza abakobwa kujya kwiga .
Yousafza yakubiswe isasu mu mutwe ahita atakaza ubwenge kandi amererwa nabi, ajyanwa mu bitaro bya Rawalpindi Institute of Cardiology. Nyuma yaje kumererwa neza ku buryo yimuriwe mu bitaro by�umwamikazi Elizabeth i Birmingham, mu Bwongereza.
Ubuvugizi bwe bwakunzwe mu rwego mpuzamahanga, kandi nk’uko Shahid Khaqan Abbasi wahoze ari Minisitiri w�intebe abivuga, yabaye "umuturage ukomeye muri Pakisitani." Nk�umukobwa ukiri muto, Yousafzai yagize umutima wa gitwari, ahangana n�Abatalibani bo muri Pakisitani, nyuma y’uko abakobwa babujijwe kwiga.
Yousafza yashyizweho iterabwoba ry’urupfu ariko ntiyabikangwa. Yarokotse ibi akomeza atanga ubutumwa mu Muryango w�Abibumbye, anatangaza igitabo cye cya mbere yise "Me Malala" cyamamaye ku rwego mpuzamahanga.
Kuri ubu ku myaka ye 25 ari kwiga muri Kaminuza ya Oxford.
Ellen DeGeneres
Ellen Lee DeGeneres ni umunyarwenya w�umunyamerika, umunyamakuru wa tereviziyo, umukinnyi wa filime, umwanditsi, akaba atunganya n�indirimbo (producer). Yavukiye kandi akurira i Metairie muri Leta ya Louisiana ku wa 26 Mutarama 1958.
Ellen Lee DeGeneres yakinnye muri filimi Sitcom Ellen kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu w’1998. Byamuhesheje igihembo cya Primetime Emmy Awards. Iki ni igihembo cya "The Puppy Episode".
Yayoboye kandi ikiganiro cya televiziyo gihuriweho na za televiziyo cyiswe The Ellen DeGeneres Show kuva mu mwaka w’2003 kugera mu mwaka wa 2022. Ellen yakiriye ibihembo bya Day Time Emmy 33.
Mu mwaka w’1997, yagaragaraye ashyigikira ababana bahuje ibitsina ku mugaragaro ndetse avuga ko na we abikora. Ibi byakubise ubwamamare bwe hasi.
Degeneres ubu ni umuvugizi w�ishyirahamwe ry�ababana bahuje ibitsina �Lesbian, Gay, Bisexual, Transgendered and Questioning� (LGBTQ). Ikindi kandi aharanira uburenganzira bw�abagore, aho yifashisha izina afite muri rubanda agaragaza ikibazo cy�ubusumbane mu bukungu mu Isi, ikindi kandi ashishikariza abantu ibiganiro kubijyanye n�uburinganire n�ubwuzuzanye.
Ayaan Hirsi Ali
Ayaan Hirsi Ali ni Umuholandi akaba n’Umunyamerika wavukiye i Mogadishu muri Somaliya ku wa 13 Ugushyingo mu mwaka 1969. Se wa Ayaan, Hirsi Magan Isse , yari umunyamuryango ukomeye w�ishyaka rya Somali Salvation Democratic Front.
Nyuma gato yo kuvuka, se yafunzwe azira ko yarwanyaga Leta ya Siad Barre muri Somaliya. Mu mwaka 1977, yaje gutoroka gereza we n’umuryango we bahita bava muri Somaliya, bajya muri Arabiya Sawudite hanyuma berekeza muri Etiyopiya, mbere yo gutura i Nairobi muri Kenya mu 1980.
Hirsi Ali yageze mu Buholandi mu mwaka 1992 ahita yaka ubuhungiro bwa politiki, mu gihe gito ahabwa uruhushya rwo gutura nk’impunzi. Aho mu Buhorandi yakoze nk’umusemuzi mu kigo cy�impunzi cya Rotterdam.
Mu mwaka w’2003 ubwo yari afite imyaka 33, Hirsi Ali yatsinze amatora y’abadepite mu Buhorandi. Mu gihe yari mu Nteko, yakomeje kunenga Islam kandi byinshi mu byo yavuze byateje impaka. Tariki ya 24 Mata 2003 Abayisilamu bamureze ivangura rishingiye ku madini, gusa byarangiye ubushinjacyaha bufashe icyemezo cyo kudatangiza urubanza.
Ikindi kandi, yaharaniye uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana kw�abagore b�Abayisilamu. Ikindi, azwiho ni uko arwanya gushyingirwa ku gahato ku bagore, gushyingira kw’abana bato ndetse gusiramura abana babakobwa.
Yashinze umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore witwa AHA Foundation. Ayaan Hirsi Ali akora mu kigo cya Hoover muri kaminuza ya Stanford, ikindi kandi akora mu kigo cy�Abanyamerika gishinzwe imishinga.
Mu mwaka wa 2004, yakoranye n�umukinnyi wa firime w�Umuholandi Theo van Gogh kuri filime ngufi yanenze itotezwa ry�abagore muri sosiyete ya kisilamu. Nyuma gato y’uko iyi filime isohotse, van Gogh yishwe n�umuhezanguni w�umutwe w�iterabwoba w�Abayisilamu.
Nyuma y�urwo rupfu, Hirsi Ali ntiyongeye kugaragara mu ruhame kenshi, akeka ko na we bazamwivugana
Icyo gihe yatowe n’ikinyamakuru Time Magazine nk’umwe mu bantu 100 bakomeye ku Isi kandi ahabwa ibihembo byinshi birimo icya Moral Courage Award kubera ubwitange bwo gukemura amakimbirane.
Sheryl Sandberg
Sheryl Sandberg ni umucuruzi w�umunyamerika, umuherwe, umuyobozi akaba n�umugiraneza. Yavutse ku wa 28 Kanama 1969, avukira Washington, D.C. muri Leta zunze ubumwe z�Amerika mu muryango w’Abayahudi.
Sandberg ni umukobwa wa Adele (Einhorn) na Joel Sandberg. Yabaye umunyamuryango wa Hational Honar Society, aba kandi mu buyobozi bukuru bw�ishuri. Yigishije ibyo gutwara indege ahagana mu myaka w’1980 mu mashuri yisumbuye.
Igihe Sandberg yigaga muri Harvard, yashinze umuryango witwa Women in Economics and Government. Yahuye kandi na Prof. Lawrence Summers, wabaye umujyanama we akaba n’umujyanama we.
Sandberg yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya kampani ya Chief Operating Officer (COO). Uyu mwanya yawuvuyeho muri Kanama 2022. Ni we kandi washinze Lean In Organisation, umuryango udaharanira inyungu.
Mu mwaka wa 2008, yagizwe chief operating officer (COO) kuri Facebook, yari umuyobozi wa kabiri mu rwego rwo hejuru mu isosiyete ya facebook. Muri Kamena 2012, yatorewe kujya mu Nama y’Ubuyobozi ya Facebook.
Ako kanya, yahise aba umugore wa mbere wakoze ku buyobozi bwa Facebook, ashinzwe ubucuruzi bwamamaza ndetse yashimiwe kuba yaratumye sosiyete yunguka.
Mbere yo kwinjira kuri Facebook nka COO wayo, Sandberg yari Visi Perezida w�ibicuruzwa n�ibikorwa byo kuri interineti ku Isi muri Google kandi yagize uruhare mu bikorwa by�abagiraneza bya Google.
Sandberg ni umwe mu bagore bakomeye mu buhanga muri iki gihe. Mu myaka yashize, yabaye intangarugero ku bagore, kandi ubu azwi cyane muri filozofi ye �Lean In�, ishishikariza abagore gukurikirana inshingano z’ubuyobozi, aho kuba abayoboke.
Oprah Winfrey
Orpah Gail Winfrey yavutse ku ya 29 Mutarama 1954, avukira i Kosciusko, muri Mississippi muri leta zunze ubumwe z�Amerika. Yavutse kuri Vernon Winfrey na Vernita Lee.
Nyuma yo kuvuka kwa Winfrey, nyina yagiye mu majyaruguru gushaka ubuzima asiga Winfrey kwa nyirakuru ubyara nyina Hattie Mae (Presley Lee) aho yamazeyo imyaka itandatu abaho mu bukene bwo mu cyaro.
Nyirakuru yari umukene ku buryo Winfrey yakundaga kwambara imyenda ikozwe mu mifuka y’ibirayi, abandi bana bakamushinyagurira. Nyirakuru yamwigishije gusoma mbere y�imyaka itatu, amujyana mu rusengero rwaho, aho bamwitaga "Umubwiriza" kubera ubushobozi bwe bwo gusoma imirongo ya Bibiliya.
Winfrey yabaye umunyeshuri w�icyubahiro, atorwa nk�umukobwa ukunzwe cyane maze yinjira mu itsinda ryavugaga indimi mu ishuri ryisumbuye rya Nashville. Yahise aza ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu gusobanura mu buryo butangaje.
Ku myaka 17, Winfrey yatsindiye amarushanwa y’ubwiza bwa Miss Black Tennessee. Yatsindiye kandi amarushanwa yo kuvuga, bituma ahabwa buruse muri kaminuza ya Leta muri Tennessee.
Icyakora ntabwo yatanze impapuro za nyuma ngo ahabwe impamyabumenyi kugeza mu mwaka 1987 ubwo yayakiraga. Icyo gihe yari yari yarabaye umuntu w�ikirangirire kuri televiziyo.
Oprah Gail Winfrey magingo aya ni umunyamerika utanga ibiganiro, agakora kuri televiziyo, umukinnyi wa filime ndetse ni n’umwanditsi. Azwi cyane mu kiganiro cye, The Oprah Winfrey Show. Nubwo azwi cyane muri iki kiganiro, yamaze imyaka 25 yerekana kandi yegukana ibihembo byinshi bya Multiple Emmy Awards.
Yatangije kandi Fondasiyo ya Oprah Winfrey, igamije guha abakobwa bo mu miryango itishoboye amahirwe yo kwiga neza. Ni umwe mu bantu bagaragaye ku rutonde rw�abantu bakomeye kenshi kuko amaze kuzaho inshuro icumi.
JK Rowling
Joanne Rowling uzwi ku izina rya J. K. Rowling ni umwanditsi w’Umwongereza akaba n’umugiraneza. Yanditse Harry Potter, igice cya karindwi yise Children�s Fantacy yasohotse kuva mu mwaka 1997 kugeza mu mwaka w’2000.
Harry Potter ni urukurikirane rw’ibitabo birindwi by’ibitekerezo byerekana ubuzima bw�umupfumu ukiri muto.
J. K. Rowling yavutse ku wa 31 Nyakanga 1965. Rowling yavukiye i Yate, muri Gloucestershire mu Bwongereza. Yakoraga nk’umushakashatsi akaba n’umunyamabanga w’indimi ebyiri muri Amnesty International mu 1990.
Ibitabo na filime bye byarakunzwe cyane ku buryo ibitabo bya Harry Potter byagiye bihinduka bimwe mu bitabo byagurishijwe cyane mu mateka. Uyu munsi, abana ndetse n’abakuze bazi kandi bakunda urukurikirane rwa Harry Potter.
Nubwo ari umwanditsi w’ibitabo, umwanditsi wa filime akaba anakora indirimbo ibizwi nka producer, JK Rowling ubu azwi nk’umwe mu bagore bakomeye ku Isi.
Inna Braverman
Inna Braverman ni rwiyemezamirimo wo muri Isiraheli akaba n’umucuruzi. Ni we washinze kandi akaba n’umuyobozi mukuru wa Eco Wave Power. Ni isosiyete ikora ingufu zisubira zifite ikoranabuhanga ryemewe ryo kubyara amashanyarazi meza aturuka mu nyanja.
Braverman yashinze Eco Wave Power afite imyaka 24. Yamenyekanye mu kinyamakuru Wired Magazine nk�umwe mu bagore bari guhindura Isi. Uyu kandi ni we wegukanye igihembo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kurengera ibidukikije �Global Climate Action Award."
Braverman yavukiye muri Ukraine ku wa 11 Mata 1986. Nyuma y�ibyumweru bibiri avutse, habayeho impanuka ku ruganda kirimbuzi rwa Chernobyl Nuclear Power Plant tariki ya 26 Mata 1986.
Inna akaba ari mu bagizweho ingaruka n’iri sandara ryuru ruganda rwa Chernobyl. Ku bwa Braverman, yatangaje ko kubona amahirwe ya kabiri mu buzima byatumye yifuza gukorera ikintu cyiza ku Isi kandi bituma yumva afite intego.
Braverman yahuye na David Leb, umucuruzi wo muri Canada, ubwo yasuraga Isiraheli. Bombi bashinze Eco Wave Power mu 2011. Muri 2013, Eco Wave Power yashyizeho uruganda rwa mbere rukora ingufu z’amashanyarazi ku cyambu cya Jaffa, muri Isiraheli.
Kubera iyo mpamvu, Braverman yashyizwe ku rutonde rw�abahatanira igihembo cy�ubucuruzi gitangwa na Green Leaders Leaders Award mu mwaka w’2013. Eco Wave Power yabonye ibihembo bitangwa n’ikigo cya Frost and Sullivan muri 2012 na 2013.
Braverman ni rwiyemezamirimo n�umucuruzi ukomeye mu Isi. Ashobora kuba ari umwe mu bagore batamenyekanye kuri uru rutonde, ariko uruhare rwe muri sosiyete ni rwinshi.
Alison Bechdel
Alison Bechdel ni umunyamerika akaba umukinnyi waza filime zizwi ku izina rya katuni (cartoon). Uyu kandi yamamaye cyane mu mashusho asetsa ya Dykes. Yakoze ikizamini cya Bechdel kizwi cyane, gikoreshwa mu gupima kubogama muri filime.
Bechdel yavukiye ahitwa Lock Haven amuri Pennsylvania ku wa 10 Nzeri 1960. Ni umukobwa wa Helen Augusta na Bruce Allen Bechdel, akaba yaravukiye mu muryango w’Abagatolika. Se yari inararibonye mu ngabo zari mu Budage bw’Uburengerazuba. Nyina yari umukinnyi wa filime akaba n’umwarimu.
Beckdel yatwaye ibihembo byinshi binyuranye nk’icya Eisner ku bikorwa byiza muri 2007, igihembo cy�inama y�abashinzwe umutekano cya Lambda. Yabaye kandi indashyikirwa mu buvanganzo muri 2014.
Yahawe Kandi igihembo cya Erikson Institute for Excellence in Media Health Media mu mwaka w’2015, n’ibindi bihembo binyuranye.
Kubera uruhare runini yagize mu gukora filime zanejeje benshi, byatumye Alliance Comics imutangaza nk’umwe mu bagore cumi na babiri b’abakinnyi ba cartoon bakwiriye kubahwa mu buzima bwose bwa filime.
Comics Alliance ni urubuga rwo muri Amerika rwagenewe gukwirakwiza ibitabo bisekeje ndetse n�ibitangazamakuru bifitanye isano n�urwenya.
Christiane Amanpour
Christiane Amanpour ni umunyamakuru wubahwa cyane mu Bwongereza, akaba ari umunyamakuru wa televiziyo. Kugeza ubu akora ikiganiro ku bibazo byugarije Isi kuri ABC News akaba kandi n’umunyamakuru mpuzamahanga wa CNN, akanayibera umuyobozi.
Amanpour azwiho kuba umwe mu banyamakuru bakurikiranwa n’abayobozi bakomeye ku Isi kuri Twitter kandi akaba n’umunyamakuru wenyine wagiranye ikiganiro n’uwaro Perezida wa Misiri, Hosni Mubarak, mu gihe cy’impinduramatwara z’Abarabu mu mwaka 2011.
Raporo ye yamamaye yamuhesheje ibihembo hafi ya byose byo gutangaza amakuru, harimo amakuru menshi na Documentaire Emmys hamwe n’igihembo cya Walter Cronkite kubera kuba indashyikirwa mu itangazamakuru.
Christiane Amanpour yavutse ku wa 12 Mutarama 1958, avukira i London mu Bwongereza. Avuka kuri se ukomoka muri Irani, Mohammad Amanpour, na nyina Patricia Amanpour ukomoka mu Bwongereza
1 Ibitekerezo
mazina Kuwa 11/01/23
Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu byinshi,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya nabagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero ninsengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nkibindi cyo gusuzugura amategeko yImana.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo