Imyumbati ni kimwe mu biribwa ngandurarugo bifasha umuryango kwihaza mu mafanguro dore ko ifasha abayiriye kugira imbaranga.Abahanga bagaragazako imyumbati ishobora gusimbura imyumbati kuko bijya kunganya intungamubiri.
Cyera byavugwaga ko imyumbati yaribwaga n’abatishoboye ariko kuri ubu iyo witegereje kuri ubu usanga ibona umugabo igasiba undi bitewe n’impamvu zitandukanye.Mu ntungamubiri zibonekamo twavuga ibyongera ingufu, poroteyine, ibinure, ibinyasukari, fibre, vitamin B1, vitamin B2, vitamin B3, vitamin B9, vitamin C, vitamin K, imyunyungugu nka karisiyumu, phosphore, ubutare, magnesium na sodiyumu.
Nubwo ari ibiribwa bikomeye ukaba wacyeka ko kuyirya byatera kwituma impatwe ariko siko biri. Ahubwo muri yo dusangamo fibre zikaba zizwiho kurwanya kwituma impatwe. Isukari irimo yitwa amylose kandi itinda gushwanyaguzwa nuko ugakomeza kumva uhaze, ibi bigatuma umubiri ukoresha ibinure biwurimo nuko bikaba byatera kugabanyuka ibiro.
Kamwe mu kamaro ko kurya imyumbati
1.Kurwanya kanseri
Dusangamo ibirwanya kanseri binyuranye nka vitamin C, saponin na beta-carotene. Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu kurwanya kanseri z’uburyo bunyuranye yaba iy’amara n’izifata ahandi hanyuranaye ku mubiri.
2.Kurinda ubwonko
Mu myumbati dusangamo kandi vitamin K, ikaba ubusanzwe izwiho kurinda amaraso kudakama aho ituma mu gihe ukomeretse amaraso avura vuba nuko bikanafasha igisebe gukira vuba.Nyamara kandi iyi vitamin inazwiho kurwanya indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru. Ndetse ikanafasha mu gutuma uturemangingo tugize ubwonko tutangirika.
3.Kurwanya indwara yo kubura amaraso
Nkuko twabibonye habonekamo ubutare. Ubutare buzwiho gufasha amaraso kwiyongera ndetse bikanatuma umwuka wa oxygen winjira mu mubiri uba mwinshi. Ibi rero bikaba birwanya ikibazo cyo kubura amaraso kizwiho kuba isoko yo kugira ikizungera n’isereri kuri bamwe.
4.Kurwanya kwiheba no kwigunga
Mu myumbati kandi dusangamo umunyungugu wa magnesium iyi ikaba izwiho gufasha umubiri guhangana no kwiheba no kwigunga.
Tanga igitekerezo