Raporo ya Africa Wealth Report 2023 iravuga ko abakire batunze miliyoni z’amadolari mu Rwanda bamaze kugera mu 1000 nyuma yo kwiyongeraho 72% .
Iyi raporo ivuga ko Uganda yiyongereyeho 45 ku ijana by’abantu bafite umutungo ubarirwa muri miliyoni z’amadolari mu gihe cyarangiye mu Kuboza 2022.
Raporo igaragaza ubutunzi bw’umuntu ku giti cye burimo umutungo utimukanwa, amafaranga, hamwe n’amasosiyete afite, imyenda yaba afite, byerekana ko mu 2022, Uganda yanditse abaherwe batunze amamiliyoni y’amadolari 1500 bavuye kuri 940 banditswe mu 2021.
Raporo ifata abaherwe mu mamiliyoni y’amadolari nk’abantu ku giti cyabo bafite umutungo washorwa mu bikorwa byabo urenga miliyoni 1$, mu gihe abaherwe batunze miliyoni magana bafite umutungo ugera muri miliyoni 100 $ cyangwa urenga. Abaherwe muri miliyari z’amadolari ni abafite miliyari $ kuzamura.
Raporo ishyira Uganda ku mwanya wa 15 imbere y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, biri ku mwanya wa 17 na 19 mu bihugu 20 byo muri Afurika byakira umubare munini w’abatunze miliyoni z’amadolari.
Raporo yerekana ko abakire batunze miliyoni y’amadolari kuzamura mu Rwanda biyongereyeho 72 ku ijana bagera ku 1.000 ndetse n’abatunze miliyoni magana babiri, mu gihe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bazamutseho 35% bagera kuri 600 n’umwe utunze miliyoni magana z’amadolari.
Kenya na Tanzaniya nibyo bihugu bifite abaherwe benshi batunze miliyoni n miliyoni magana z’amadolari ugereranije n’ibihugu byose byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Urugero, Kenya, yashyizwe ku mwanya wa kane mu bihugu 20 bya mbere bya Afurika bifite aba baherwe benshi, biyongereyeho 30 ku ijana bakava ku 5,660 bakagera ku 7.700 mu gihe abatunze miliyoni magana bavuye kuri 12 bagera kuri 15.
Ku rundi ruhande, Tanzaniya, iza ku mwanya wa 10 muri Afurika mu kugira abaturage benshi batunze amamiliyoni y’amadolari, biyongereyeho 20 ku ijana bava ku 1350 bagera ku 2400, mu gihe abaherwe mu mamiliyoni magana bagabanutse bava ku bantu barindwi bagera kuri batandatu.
Tanzaniya nicyo gihugu cyonyine muri Afurika y’Iburasirazuba gifite umuherwe utunze miliyari z’amadolari kuva mu 2021.
Tanga igitekerezo