Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Nigeria batangaje ko batari bukine umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bagombaga guhuriramo na Libya, nyuma yo guhera ku kibuga cy’indege.
Ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira ni bwo The Super Eagles yagombaga kwesurana na Libya, mu mukino wa kane wo mu tsinda D amakipe yombi ahuriyemo n’ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.
Iyi kipe ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira ni bwo yageze muri Libya.
Kuri gahunda byari byitezwe ko indege yari iyitwaye igwa ku kibuga cy’indege cy’i Benghazi, gusa birangira iyobejwe igwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Al Abraq uherereye ku ntera y’ibilometero 230.
Umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria yabwiye BBC ko delegasiyo ya Nigeria ikigera muri uriya mujyi yatereranwe, inafungiranwa mu kibuga cy’indege ubwo yarimo ishaka uko yava hariya hantu.
Uyu yunzemo ati: "Birasa n’aho twari muri gereza".
Rutahizamu Victor Boniface we yasobanuye ko ibyakozwe n’abanya-Libya ari "mind game".
Kapiteni William Troost-Ekong abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko "nka Kapiteni ndetse na bagenzi banjye twafashe icyemezo cy’uko tutazakina uyu mukino. Kuri uru rwego twamaze guhamagara Guverinoma ya Nigeria kugira icyo ikora ikadutabara."
Troost-Ekong yunzemo ko nk’umukinnyi yabonye ibibi byinshi, gusa akavuga ko ibyo we na bagenzi be bahuriye na byo muri Libya ari igisebo.
Nigeria iravuga ko yahuriye n’uruva gusenya muri Libya, mu gihe iyi Libya ko mu cyumweru gishize yahuriye n’uruva gusenya muri Nigeria.
Abanya-Libya bavuga ko na bo bayobejwe bajyanwa ahitwa Port Harcourt, ndetse bashinja abanya-Nigeria kubima Bisi yagombaga kuhabavana ibajyana mu gace ka Uyo aho bakiniye na Super Eagles.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria rihakana ibyo birego.
Tanga igitekerezo