Amakuru aturuka muri Rayon Sports aravuga ko ishyamba atari ryeru muri iyi kipe, nyuma y’uko abakinnyi bayo bafashe icyemezo cyo kwigumura ku buyobozi.
Rayon Sports kuri ubu iri mu myiteguro y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro igomba guhuriramo na APR FC ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.
Ni umukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Mu gihe habura iminsi ine ngo uyu mukino ube, amakuru avuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bigumuye bakanga gukora imyitozo, ndetse bakanamenyesha ubuyobozi ko bishobora kurangira badakinnye uyu mukino.
Impamvu ni uko hari imishahara y’amezi abiri aba bakinnyi batarahembwa, ndetse n’amafaranga y’uduhimbazamusyi tw’imikino irimo uwa Sunrise FC n’uw’Igikombe cy’Amahoro batsinzemo Intare FC.
Bivugwa ko indi mpamvu abakinnyi ba Murera bahisemo kwigumura ari uko babizi neza ko mu gihe baba batwaye APR FC Igikombe cy’Amahoro byarangira ikipe yabo ibahezemo imyenda ibabereyemo; bijyanye no kuba abenshi bazaba basoje amasezerano yabo.
RBA yatangaje ko Ku wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi ni bwo byari biteganyijwe ko Rayon Sports yerekeza i Huye, gusa kugeza n’ubu ikaba itarajyayo bijyanye no kuba abakinnyi ari bo bafashe icyo cyemezo.
Tanga igitekerezo