Gukorera igihugu cyawe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga kandi ukaba n’umusirikare, ni ibintu bibiri bitandukanye cyane kandi bishobora no kugorana kubera ko buri kimwe gisaba umwanya uhagije wo kugikora, gusa hari abakinnyi b’umupira w’amaguru bashoboye gukora byombi.
Amateka avuga ko umupira watangiye ukinwa n’abasirikare ku rugamba ubwo babaga bari kuruhuka, bivugwa ko kandi bakundaga gukina imitwe y’abo babaga bivuganye ku rugamba. Umupira w’amaguru tuzi magingo aya watangijwe n’Abongereza.
Nubwo no mu busanzwe abasirikare bakunda gutegura imikino ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi, uyu munsi tugiye kwifashisha imbuga za internet nka thenationonlineng.net ndetse ke.opera.news turebe abasirikare bakinnye cyangwa bakina umupira w’amaguru by’umwuga.
1. Eric Cantona
Eric Cantona uyu ni umunyabigwi w�Umufaransa yatangiye gukina nk’umukinnyi wabigiza umwuga mu ikipe ya Auxerre yo mu Bufaransa mu mwaka 1983 afite imyaka 17 gusa. Ari ko yabanje gukora akazi ka gisirikare mu gihugu cye cy’u Bufaransa hanyuma agaruka gukina umupira w’amaguru mu mwaka 1986.
Eric Cantona yagize ibihe byiza mu mupira w’amagaru ubwo yari mu ikipe ya Manchester United kuva mu mwaka 1992 kugeza mu 1997, ndetse bagatwarana ibikombe bine bya Premier League. Nk’umukinnyi kandi yatwaye n’ibihembo ku giti cye binyuranye.
2.Mohamed Salah
Umunyamisiri Mohamed Salah wahoze ari umukinnyi wo hagati wa Chelsea ubu akaba akinira Liverpool yo mu Bwongereza na we ni umusirikare mu ngabo za Misiri.
Muri iki gihe Salah akina muri Liverpool, igihugu cye cya Misiri cyabaye kimusoneye mu gihe runaka mu gukora akazi ka gisirikare gusa si ko byari bimeze agikina muri Chelsea, kuko iyo bajya mu kiruhuko yahitaga akuramo inkweto z’abakinnyi, agashyiramo butine za gisirikare.
Salah yagiranye ibihe byiza na Liverpool, aho batwaranye ibikombe byose bikinirwa n’amakipe ku mugabane w’Uburayi ndetse no mu Bwongerza mu bihe binyuranye.
3. Sir Bobby Charlton
Sir Bobby Charlton ni Umwongereza wabaye icyamamare mu ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, akaba yarayikiniye kuva mu mwaka w’1953 kugeza mu 1973.
Charlton yari rutahizamu ndetse akaba ari no ku mwanya wa kabiri mu batsindiye ibitego byinshi Manchester United, ikindi akaba afata nk’umukinnyi w’ibihe byose muri iyi kipe.
Muri byinshi byihariye kuri uyu rutahizamu ni uko yakiniye Manchester united gusa mu buzima bwe, ikandi kandi ni uko Charlton yarokotse impanuka y’indege ikipe ya Manchester yakoze kuri tariki ya 6 Gashyantare 1958 ubwo yari igiye gukina mu Budage bw’Uburengerazuba. Iyo mpanuka yahitanye abakinnyi umunani.
Charlton kandi yakoraga mu gisirikare cy’u Bwongereza muri Royal Army Ordnance Corps mu gace ka Shrewsbury kari mu Burengerazuba bw’u Bwongereza. Akaba yaragiye mu gisirikare mu mwaka 1953 mu mwaka umwe nuwo yagiriye mu kipe ya Manchester United.
4. Son Heng-Min
Umunya-Koreya y’Epfo, Heung-min Son, umukinnyi ukina mu ikipe ya Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza muri Premier League na we ari mu bagize ingabo za Koreya y’Epfo.
Son ni umwe mu bakinnyi b’ibyamamare barangije imyitozo ya gisirikare muri Koreya y’Epfo mu 2020, ibizwi nka ’conscription’. Ni igihe buri Munyakoreya wujuje imyaka y’ubukure ajya gukorera igihugu ndetse bagahabwa n’imyitozo ya gisirikare ku buryo igihe cyose yahamagazwa.
Heung-min Son yagombaga gukora iyo mirimo amezi 21 ariko yagabanyirijwe kugeza ku byumweru bitatu nyuma y’uko Koreya y’Epfo yegukanye irushanwa ryo muri Asia muri 2018.
5. Paolo Maldini
Paolo Maldini ni Umutaliyani wakiniye ikipe AC Milan kuva mu mwakaw’ 1985 kugeza mu 2009. Yaragaragaye inshuro zirenga 900 mu kibuga mu ikipe ya AC Milan, akaba yaregukanye ibikombe byinshi harimo n’icya Champions League.
Maldini yabaye mu gisirikare cy’u Butaliyani mu buryo bw’itegeko kugeza mu mwaka w’2004. Yavaga mu ikipe ye, akajya mu gisirikare nk’uko n’urundi rubyiruko rwabigenzaga.
Aba ni bo bakinnyi 5 bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga bakinnye umupira w’amaguru ari n’abasirikare icya rimwe.
1 Ibitekerezo
cyuma Kuwa 16/01/23
Naho se Afandes Kazira na Mubareck
Subiza ⇾Tanga igitekerezo