
Abakobwa b’ibizungerezi bakoresheje ubwiza bwabo bakaba inshoreke z’abategetsi bakomeye mu isi,ariko bakabikora bafite inyungu zihariye, bikanahindura byinshi mu mateka y’isi kugeza magingo aya.
Kuva kera Umwami cyangwa abandi bayobozi, abaturage babaga bazi abagore babo akenshi ari nabo bajyana mu ruhame. Gusa bamwe mu bategetsi bagiye bagira abandi bagore cyangwa abakobwa bagiranaga umubona w’ibanga ndetse igihe abo bakobwa babaga bari mu buriri n’abategetsi bakabahindura ibitekerezo ku bintu runaka byaje no gutuma hari ibintu byinshi byahindutse mu mateka y’abantu.
Uretse ruswa n’uburiganya bikunzwe kugarukwaho kenshi ku bategetsi, indi nkuru ikunzwe kuvugwa ku bategetsi igahuruza benshi, ni abayobozi bishora mu busambanyi n’abagore batari abisezerano. Buri gihe hagiye hagarukwa ku buhangange bw’abagore mu gukoresha umubiri wabo, igihe bashaka kugamburuza umutegetsi runaka babinyujije mu ku bageza mu buriri.
Hari ingero nyinshi mu mateka z’abagore bifashishije uburanga bwabo mu kwemeza Abami, abategetsi n’ibikomangoma ibitekerezo ku ngingo zinyuranye. Uyu munsi tugiye kugaruka ku bagore b’ibanga baryamanaga n’abayobozi,bikaza guhindura imigendekere y’ibintu byinshi mu isi:
1. Wallis Simpson n’Umwami Edward VIII w’u Bwongereza

Byari ubwa mbere mu mateka y’ubwami bw’u Bwongereza,aho umwami yemera kurekura ikamba ry’ubwami akisangira umugore yakunze. Nkaho ibyo bidahagije uwo mugore akaba yaratandukanye n’abagabo babiri bose.
Kuri tariki ya 10 Nzeri 1936, Umwami Edward VIII yagiye kuri radio BBC atangariza Abongereza bose ko adashobora gukomeza kuba Umwami w’u Bwongereza atari kumwe n’umugore w’Umunyamerika yakunze Wallis Simpson.
Ubundi mu Bwami bw’u Bwongereza muri ibyo bihe,nta mwami wari wemerewe gushaka umugore w’umunyamahanga. icyari gitangaje ni ukuntu umwami noneho yari agiye gushaka umugore watandukanye n’abagabo babiri kandi cyaraziraga mu bwami.Nyamara Edward yahise yisangira uwo yakunze.
2.Virginia Oldoini n’ Umwami w’u Bufaransa Napoleon III
Virginia Oldoini yari Umutaliyanikazi akaba umukobwa wari uw’ikimero cyahoje Abatariyani bose mu bihe bye. Virginia yari umugore w’umwami w’Abatariyani Bwana Victor Emmanuel II. Binyuze mu bugambanyi bukomeye Umwami Victor Emmanuel yagiranye na Minisitiri w’intebe Cavour , bemeje kohereza Verginia guhura na Napoleon III ngo amwikundisheho.
Kuri tariki ya 22 Werurwe 1837, Virginia Oldoini nibwo yagiye mu Bufaransa afite gahunda yo gukora uko ashoboye kose akabengukwa n’umwami w’Abafaransa Napoleon III hanyuma bazamara kuryamana akamusaba ko yazafasha igihugu cye cy’u Butariyani kikabona ubwigenge.
Uyu mukobwa yaragiye abikora neza uko yari yabigambanye na Minisitiri w’intebe Cavour akaba na mubyara we ndetse n’umwami Emmanuel. Yabashije gukundana na Napoleon III kandi amwumvisha neza ko yabaha ingabo bakarwanya Ubwami bwa Austria bwari bwarabakoronije bakabona ubwigenge.
Kuri tariki ya 28 Ugushyingo 1899 Virginia Oldoini yasubiye mu Butariyani,yisubiranira n’umwami Victor Emmanuel II arangije ubutumwa bwe yari yahawe.
3. Anne Boleyn n’umwami Henry VIII w’u Bwongereza

Anne Boleyn ari ku mwanya wa Gatatu w’abagore b’ikimero gitangaje bakaba baranakoresheje uburanga bwabo mu guhindura byinshi mu isi. Anne yabaye Umwamikazi w’u Bwongereza kuva mu mwaka 1533 kugera mu mwaka 1536. Muri ibi bihe yafatwa nk’ikigero cy’ubwiza mu bagore bo mu Bwongereza bwose.
Umwami Henry VIII, nawe ari mu babonye uburanga bwa Anne nubwo yari afite umugore w’isezerano. Biturutse kukuba u Burayi bwose icyo gihe bwarayoborwaga na Kiliziya Gatorika kandi yemeraga umugore umwe ku mugabo,byatumye Umwami Henry VIII yigumura kuri kiliziya ashaka Anne kandi yari afite undi mugore.
Henry akimara kwigumura kuri kiliziya yahise agumura nabihaye Imana bo mu Bwongereza bashinga idini rishya ariryo ry’Abangirikani (Church of England) biturutse kukuba Papa yaranze gusezeranya Umwami Henry VIII na Anne Boleyn.
4. Dona Marina na Hernan Cortes

Uyu mukobwa Dona Marina akaba yari umunya-Mexico wamenyekanye nk’umusemuzi mu gihe abakoni babanya-Espanye bajyaga gukoroniza ibice byo muri Amerika. Marina akaba yarabaye umugore wa Hernan Cortes wari uyoboye ingabo z’Abanya-Espanye.
Marina ngo yari ikizungerezi kandi avuga indimi zinyuranye ku buryo yabashaga kumvikanisha abakoroni n’abaturage gakondo bari basanzwe muri ibyo bice. Ibi nawe yaje kubyamamariramo gusa aza kwangwa urunuka nabene wabo kuko bamufataga nk’umugambanyi ukorana n’Abakoroni.
Umwe mubasirikare bari baragiye gukoroniza ibice byo muri Amerika yaranditse ati " Dona Marina yari igitangaza cyane,iyo atahaba ntitwari gukoroniza ibice bya Amerika."Ubundi Marina amazina ye bwite ni "Malintzin cyangwa Malinche" ariko yaje kumenyerana ku izina rya Do�a Marina.
5. Umwamikazi wa Misiri Cleopatra n’abajenerari ba Roma

Yamenyekanye nk’umwamikazi w’u Buranga bwahogoje benshi ku buryo bitanasize Aba Jenerari ba Roma . Azwiho kandi kuba ari we wazanye imibavu abakobwa bitera kuri ubu.Cleopatra VII Thea Philopator yabaye Umwamikazi wa Misiri kuva mu mwaka 51 kugeza mu mwaka 30 mbere ya Yezu
Nyuma yo kubengukwa na Jenerari Julius Caesar bakanabyarana umwana w’umuhungu yaje no gukundana na Jenerari Mark Antony wari ufite umugore yasize i Roma,ariko ageze mu Misiri arabutswe Cleopatra yanga gusubira i Roma.
Jenerari Caesar na Mark Antony bafashije Cleopatra gukomeza ubutegetsi bwe mu myaka myinshi gusa urukundo rwa Cleopatra na Mark Antony rwo rwaje kubageza mu rupfu kubera kumva ko buri umwe atabaho adafite undi.
Ibi byari bibaye nyuma y’uko Jenerari wa Roma Octavian yaje gutsinda mu ntambara Mark Antony, hanyuma Antony akamenya ko Cleopatra yapfuye kandi atari byo. Antony ako kanya nawe agahita yiyahura.Hashize iminsi Cleopatra nawe yicwa n’agahinda ko kubura Antony maze nawe yiyahuza ubumara bw’inzoka.
6. Perezida w’Amerika Bill Clinton na Monica Lewinsky

Mu gihe cyavuba iyi niyo dosiye y’uburaya yavuzwe mu butegetsi ku isi kurusha izindi ndetse bisunikira Perezida Clinton kujya kwisobanura imbere ya rubanda. Nkaho ibyo nabyo bidahagije congere y’America yarateranye ngo imweguze gusa abicika hamana.
Ubwo Clinton yari ku butegetsi hari umukobwa w’uburanga buhebuje wakoraga akazi ko kwimenyereza( Interneship) muri Whitehouse. Nyuma uyu mukobwa yaje kubengukwa na Perezida Bill Clinton akajya umutumizaho inshuro nyinshi mu biro bye.
Byashyize kera biza kumenyekana ko bajya baryamanira mu biro. Monica Lewinsky yaje kuganiriza Umunyamategeko ibyimubano we na Perezida,umunyamategeko nawe ahita ajyana Perezida mu nkiko. Icyatangaje benshi, mu rukiko Clinton yagize ati" Ngewe nakoranye na Monica imibonano ari ko ibitsina byacu ntibyakoranyeho. Ibyo rero ngewe sibyita imibonano."
Nubwo byageze aho hose ari ko Perezida Bill Clinton byarangiye agumye ku butegetsi nubwo byashegeshe izina rye cyane bigatuma n’ishyaka rye ryatsinzwe amatora yakurikiyeho. kugeza nubu inkuru ye ni rumwe mu ngero za vuba ku busambanyi zavuzwe ku bategetsi.
Hari ingero zitabarika tutavuga ngo turangize aka kanya z’abagore n’abakobwa babaye abakunzi b’ibanga babategetsi banyuranye mu isi. Bamwe muri aba bagore byarabahiriye gusa abandi babisizemo ubuzima nka Marilyn Monroe wari inshoreke ya Perezida J.F Kennedy w’Amerika,bivugwa ko yaba yaragambaniwe n’umugore wa Kennedy.
Muri rusange aba bakunzi b’ibanga bagiye baryamana n’abategetsi, ntabwo babikoze byo gushaka kuryamana nabo bategetsi gusa ahubwo babaga bafite izindi nyungu akenshi za Politike zabaga zibyihishe inyuma nk’uko twabibonye. Magingo aya imbaraga z’abagore mu gukoresha imibiri yabo zikaba zikigaragaza nk’uko twabibonye.
1 Ibitekerezo
NSANZUWERA Evariste Kuwa 22/01/23
Ubundi amateka ajya gusa.
Nubu abantu baragamburuzwa da. Nasoni yagize ati " umukobwa numunyembaraga nubwo agaragara nku Munyantegenke indoro yiwe niyo ntwaro arwanisha ..."
N
Subiza ⇾Tanga igitekerezo