Abakuru b’ibihugu barimo, Perezida wa Centrafrica, Faustin-Archange Touadéra, Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya baraye i Kigali aho bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 11 Kanama 2024 .
Usibye aba, hari kandi Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Perezida Sudani y’Epfo, Salva Kiri, Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló na Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko na Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiemoko Meyliet Koné na Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Émery Trovoada ni bamwe mu bandi banyacyubahiro bageze mu Rwanda.
Perezida Kagame ugiye kurahirira gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, yabigezeho nyuma yo gutsinda amatora yo ku wa 15 Nyakanga, ku majwi 99, 18%.
Nibura abakuru b’ibihugu 22, ba Visi-Perezida batatu, na ba Minisitiri w’intebe babiri biteganijwe ko bitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame i Kigali
Tanga igitekerezo