Umubare w’abantu bamaze kwandura virus ya Marburg wiyongereyeho abantu 2 bose hamwe baba 29 hapfa n’undi 1 nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024.
Amakuru mashya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, agaragaza ko abantu bamaze kwandura indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, bamaze kugera kuri 29.
Ayo makuru akomeza agaragaza ko abarimo kuvurwa ari 19 naho abamaze guhitanwa nayo hiyongereyeho 1 bakaba bose hamwe ari 10.
Abaturarwanda barasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo