Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Ngororero abantu 5 bishwe n’inkuba mu mvura nyinshi yaguye muri ako Karere.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, mu masaha ya saa mbili z’ijoro nk’uko amakuru abivuga.
Aya makuru yemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero aho buvuga ko inkuba zishe abantu bagera kuri batanu baturuka mu mirenge itandukanye y’aka Karere.
Abapfuye baturukaga mu mirenge ikurikira aho Mu Murenge wa Muhanda hapfuye abantu Babiri, mu Murenge wa Sovu hapfuye umwe, mu Murenge wa Kabaya n’aho hapfuye undi umwe ni mu gihe mu Murenge wa Nyange hapfuye undi umwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko iyi mvura yaguye mu masaha y’igicamunsi igakomeza no ku mugoroba ku buryo abapfuye bamanyekanye mu ijoro.
Uyu muyobozi asaba abaturage kuba maso kuko hari kugwa imvura itunguranye, yagize ati: "Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko twatunguwe n’imvura idasanzwe. Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire, kuko twiteguye nk’ubuyobozi kubafasha".
Tanga igitekerezo