Anita Pendo na Gerard Mbabazi bakoraga mu myidagaduro mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), basezeye nyuma y’imyaka 10 ari abakozi bacyo.
Ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama ni bwo bombi basezeye.
Anita Pendo wabanje gusezera amakuru avuga ko agomba kwerekeza kuri Kiss FM aho agomba gusimbura Sandrine Isheja Butera uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBA.
Gerard Mbabazi wageze kuri RBA muri 2014 nyuma yo gutandukana na KT Radio we nyuma yo gusezera yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwikorera.
Ati: "Iyi ni imyaka yo kwikorera, ngiye gushyira imbaraga kuri shene yanjye ya Youtube n’ibindi nsanzwe nkora ndetse hari n’ibindi ngiye kwinjiramo kandi mu minsi ya vuba abantu barabimenya".
Anita Pendo na Gerard Mbabazi basezeye mu gihe bari mu banyamakuru bakunzwe RBA yari ifite.
Tanga igitekerezo