Abanyamategeko ba Kabuga Félicien ufungiwe i La Haye mu Buholandi akurikiranweho ibyaha bya jenoside, Me Emmanuel Altit na Me Dov Jacobs, barwanyije bivuye inyuma kuba yazanwa mu Rwanda amaze gufungurwa by’agateganyo.
Ni icyifuzo gihabanye n’icy’ubushinjacyaha bw’urukiko IRMCT rw’Umuryango w’Abibumbye bwasabaga ko mu gihe Kabuga yafungurwa by’agateganyo kubera uburwayi, akabura igihugu kimwakira, yakoherezwa mu Rwanda.
Me Altit yavuze ko u Rwanda atari igihugu gikwiye kwakira Kabuga, kuko ngo rufite amakuru mabi mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ikindi ngo nta muryango afite i Kigali, kandi abaye ahageze nta cyizere cy’uko atakurikiranwa n’ubutabera bwaho.
Yagize ati: “Ndagira ngo tubanze dushyire ku ruhande ibyo kumwohereza mu Rwanda, ariko ngiye kubabwira ibyo dutekereza. Tubasobanurire impamvu u Rwanda rudakwiye gutekerezwaho. Ntabwo ari igihugu cyubahiriza demukarasi, kiyobowe n’igitugu,
ni igihugu kidafite urwego rw’ubutabera rwigenga kandi rushoboye akazi. […] Félicien Kabuga nta muryango afite mu Rwanda kandi ku byerekeye uburwayi bwe, ntabwo yabona ubuvuzi akeneye. Inzego zo mu Rwanda ntabwo zashobora kuvura uburwayi bwa Kabuga bukomeye kandi bugoye.”
Perezida w’urukiko, Graciela Gatti Santana, yasubije Me Artit ko rudaha agaciro ibyo amaze kuvuga ku Rwanda mu gihe atabitangira ibimenyetso bifatika mu buryo bw’inyandiko. Ati: “Urumva ko ibyo bintu uvuga ntabwo twapfa kubyemera utabitangiye ibimenyetso. Ntabwo ari ibintu byemezwa n’abantu bose, si ibintu bizwi n’abantu bose.”
Umwunganizi wa Kabuga kandi yavuze ko hari impungenge z’uko yakurikiranwa n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, kandi byitwa ko urukiko rwa UN rwaba rwaramufunguye by’agateganyo, bityo ko iyi mpamvu yiyongera ku zindi zatuma iki gihugu akomokamo kidatekerezwaho.
Yagize ati: “Ibyo Porokireri asaba kugira ngo tumwohereze mu Rwanda, tubona yazakomeza guteseka kandi si byo icyemezo [cy’urugereko rw’ubujurire] kivuga. Uburenganzira bwo kwigenga ntabwo bushoboka mu Rwanda. Uburenganzira Kabuga afite bwo kubaho mu bwigenge, afunguwe by’agateganyo ntabwo bushobora gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda.”
Abunganizi bombi ba Kabuga baravuga ko hari ibihugu bibiri bishobora kwemera kumwakira. Gusa, ngo nibitabyemera, burabona ko yaguma mu nyubako z’urukiko rwa UN.
Perezida w’urukiko yavuze ko imbogamizi zagaragajwe n’abunganira Kabuga ku kuba yakoherezwa mu Rwanda zitafatirwa umwanzuro kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, asobanura ko zizabanza kuganirwaho.
Tanga igitekerezo