Raporo ya �Migration and Development Brief 37� yakozwe na Banki y�Isi yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze kohereza mu Rwanda amadolari ya Amerika miliyoni 449 (zingana na Frw miliyari 469).
Iyi raporo yasohotse tariki ya 30 Ugushyingo 2022 igaragaza ko ugereranyije n�umwaka ushize (2021), amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza yiyongereye kuko icyo gihe bohereje miliyoni 381 z�amadolari.
Igaragaza ko mu mwaka w�2020, Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda miliyoni 280 z�amadolari, mu 2019 bohereza miliyoni 261 z�amadolari.
Banki y�Isi igaragaza ko mu mwaka ushize, abanyamahanga baba mu Rwanda bohereje mu bihugu bakomokamo miliyoni 73 z�amadolari, mu 2020 bohereza miliyoni 56, mu 2019 bohereza miliyoni 72.
Iyi raporo igaragaza ko Abahinde baba mu mahanga bamaze kohereza mu gihugu cyabo miliyari 100 z�amadolari ya Amerika, bakurikirwa n�abo muri Mexique bohereje miliyari 60.3. Umwanya wa gatatu uriho Abashinwa bohereje miliyari 51 muri uyu mwaka.
Ntabwo Banki y�Isi igaragaza ibihugu byavuyemo amafaranga menshi ajya mu mahanga muri uyu mwaka, gusa muri raporo y�umwaka ushize, Leta zunze ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa mbere na miliyari 72.6 z�amadolari, Leta zunze ubumwe z�Abarabu ku wa kabiri na miliyari 47.5, u Busuwisi bugakurikiraho na miliyari 31.5.
Tanga igitekerezo