Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ’NESA’, cyatangaje ko uyu munsi tariki ya 30 Nyakanga 2024 abanyeshuri 143,842 basoje ibizamini by’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka wa 2023/2024 .
Ibi bizamini bya leta bisoza amashuri yose yisumbuye muri uyu mwaka, biherutse gutangizwa tariki 23 Nyakanga 2024. Ni mu gihe biteganyijwe ko abarangiza amashuri yisumbuye mu bindi byiciro bisigaye bo bazasoza ku ya 02 Kanama 2024 muri rusange.
Imibare y’uyu mwaka w’amashuri 2023/2024 yagaragazaga ko abanyeshuri basaga ibihumbi 143,842 ari bo bazakora ibizamini bisoza icyiciro cy’umwaka wa gatatu w’amashuri y’isumbuye ’S3’; muri abo, ibihumbi 80,298 ni abakobwa naho 63,546 ni abahungu.
Aba banyeshuri basoje ibizamini baturukaga mu bigo by’amashuri 1968, bakaba barabikoreye ku masite asaga 681 hirya no hino mu gihugu nk’uko byatangajwe.
Tanga igitekerezo