Ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama rwakatiye urwo gupfa abantu barenga 20 biganjemo abayobozi bakuru b’umutwe wa M23.
Mu bakatiwe urwo gupfa harimo abasirikare bakuru mu mutwe wa M23 nka Gen Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cyawo, Gen de Brigade Byamungu Bernard umwungirije, Lt Col Willy Ngoma uwuvugira na Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wigeze kuba umuvugizi wawo.
Barimo kandi abayobozi bawo ku rwego rwa Politiki nka Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC M23 ibarizwamo, Bertrand Bisimwa umwungirije, Lawrence Kanyuka uvugira ishami ryawo rya Politiki ndetse n’umunyamakuru Magloire Paluku uheruka kwihuza na wo.
Abahawe igihano gisumba ibindi muri RDC baburanishwaga kuva ku wa 25 Nyakanga.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabaregaga ibyaha birimo iby’intambara, kuba mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ubugambanyi. Ni ibyaha bashinjwa gukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho M23 igenzura uduce dutandukanye.
Icyakora abenshi mu bakatiwe urwo gupfa bakatiwe badahari kuko Leta ya RDC itigeze ibata muri yombi.
Minisitiri w’Ubutabera muri RDC, Constant Mutamba, yatangaje ko Nangaa na bagenzi be bazashyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi kugira ngo bafatwe, mbere yo koherezwa muri RDC kugira ngo bahanwe.
Minisitiri Mutamba yunzemo ko igihano cy’urupfu bahawe kizashyirwa mu bikorwa nk’uko urukiko rwa gisirikare rwabyanzuye.
1 Ibitekerezo
Mparambo Kuwa 08/08/24
Wagirango aba banye Congo nta bwenge bagira.
Subiza ⇾Bunagana na yo izashyireho inkiko ibakatire nka rwo. Ngo " urucira muka so rugatwara nyoko " reka dutegereze turebe.
Tanga igitekerezo