Abasirikare ba Kenya bataramenyekana umubare bapfuye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri, ubwo kajugujugu barimo yakoraga impanuka.
Igisirikare cya Kenya mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa Kabiri, cyavuze ko impanuka yabereye mu ntara ya Lamu.
KDF ntiyigeze itangaza umubare w’abaguye muri iriya mpanuka, gusa yavuze ko abasirikare n’abakozi bose b’iriya ndege bari bayirimo bapfuye.
Kajugujugu zo mu bwoko nka buriya bwo mu bwoko bwa Huey zizwiho kuba zishobora gutwara abantu bageze muri 13.
Abaguye muri iriya ndege bakoraga ubugenzuzi bwo mu kirere bwerekeye ibikorwa bya gisirikare byiswe Operation Aman ingabo za Kenya zirimo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iriya mpanuka, gusa KDF yatangaje ko hamaze gutangizwa iperereza mu rwego rwo kumenya icyayiteye.
Tanga igitekerezo