Umukobwa n’umuhungu bateganya gushyingirwa, haba imbere y’amategeko no mu rusengero, barasabwa kwirinda gufata amadeni yo gukoresha ubukwe bwabo mu gihe babona bazagorwa no kuyishyura.
Iyi mpanuro ikubiye mu mfashanyigisho ifasha abitegura gushyingirwa no guherekeza abantu bana nk’umugabo n’umugore yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri tariki ya 25 Kanama 2023.
Igira iti: “Mu gukora ubukwe, hagomba kwirindwa gusesagura no kwigana ibyo abandi bakoze. Abashyingiranwa bagomba kwita ku bushobozi bafite. Si byiza gukoresha ibya mirenge no gusesagura cyangwa gufata amadeni yo gukoresha ubukwe mu gihe bigaragara ko bizagorana mu kwishyura no gutunga urugo.”
Iyi Minisiteri ivuga ko abateganya gushyingiranwa bakwiye gukora ubukwe bujyanye n’amikoro yabo.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo